Musanze: Basanze umurambo w’umusore mu murima w’ibirayi

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi.

Mu bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu, harimo abasore barindaga ibyo birayi dore ko bahise baburirwa irengero, aho bakomeje gushakishwa n’ubuyobozi nyuma y’uko uwo murambo basanze ufite ibikomere, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni umusore w’imyaka 32, umurambo we twawusanze mu murima w’ibirayi byagaragaraga ko ufite ibikomere, wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, harakekwa abarinda iyo myaka, ntabwo twahise tubasha kubabona, turi kubashakisha”.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, avuga ko nyakwigendera yaba yakubitiwe muri uwo murima yagiye kwiba ibirayi, Gitifu Tuyizere akaba akangurira abaturage guharanira gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakiteza imbere.

Ati “Abaturage icyo tubasaba cyane cyane abakiri bato, nubwo tutakwemeza ko yari yagiye kwiba, hari ibimenyetso bituma abaturage bamukeka kubera ibimenyetso bamusanganye, hari ibirayi bamusanganye, abaturage tukabasaba gukora cyane, urubyiruko rukabeshwaho n’ibituruka mu maboko yarwo, bakiteza imbere kuko usanga ba bandi badakora ari bo bajya kwiha iby’abandi”.

Yakomeje agira ati “Nubwo tutaramenya neza ibyateye urwo rupfu niba barwanye cyangwa niba yakubiswe yitabara, ariko icyo dusaba abaturage ni uko mu gihe byaba ngombwa ko umuntu afata uwamwibye, agomba kumushyikiriza ubuyobozi kuko hari ubutabera bugomba kuryoza uwo muturage icyo yakoze, ntabwo ari umuturage ku giti cye ubyikorera, ni cyo tumaze kubwira abaturage mu nama tumaze gukorana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka