Kubungabunga Umugezi wa Mashyiga bituma bahinga no mu Mpeshyi

Abaturiye Umugezi wa Mashyiga mu Karere ka Karongi barasabwa kumva ko ibikorwa byawushyizweho mu rwego rwo kuwubungabunga ari inyungu zabo, bakabyitaho.

Minisitiri Makantabana yifatanya n'abaturage ba Karongi mu bikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Mashyiga.
Minisitiri Makantabana yifatanya n’abaturage ba Karongi mu bikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Mashyiga.

Ni mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa bakomeje kwangiza urubingo n’imigano byatewe ku nkengero z’uyu mugezi n’umushinga LIVEMP (Lake Victoria Environmental Management Project) baragiramo amatungo cyangwa bakawucukura munsi bashaka amabuye.

Ubwo yari mu Karere ka Karongi ku wa 27 Kanama 2016 mu muganda wo kubungabunga uyu mugezi, Minisitiri ushinzwe Gucyura Impunzi no Gukumira Ibiza, Mukantabana Séraphine, yasabye abaturiye ibi bikorwa kumva ingaruka ku iyangirika ryabyo.

Yagize ati “Ni ku nyungu zacu si ku bw’ababihashyize, turasabwa kubibungabunga kandi tukumva akamaro kabyo; ko nibyangirika umugezi uzakama kandi amazi yawo tuyakoresha muri byinshi mu buzima bwa buri munsi.”

Minisitiri Mukantabana kandi yibukije abaturiye uyu mugezi kuwubyaza umusaruro mu gihe nk’iki cy’izuba ntibawurebe ugenda gusa, ahubwo bakawifashisha mu kuvomera imyaka yabo.

Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, nubwo ntawerura ngo yishinje uruhare mu kwangiza ibi bikorwa, ngo akamaro kabyo barakazi.

Mugabarigira Jean, utuye mu Murenge wa Murambi, ati “Natwe erega akamaro bidufitiye turakazi! Uzi uru rubingo rutaraterwa ukuntu imirima yacu ikikije aha yahoraga igenda, reba nk’ubu mu Mpeshyi turahinga kuko tubona amazi yo kuvomera!”

Mugenzi we Sengabo Aroni ati “Aba umwe agatukisha bose, si ko twese tubyangiza, ahubwo ni babandi usanga bahora badashaka kumva iterambere.”

Umugezi wa Mashyiga ukora ku Mirenge ya Murambi, Rugabano, Gashari na Murundi, ukaba wiroha muri Nyabarongo.

Muri uyu muganda hatemwe urubingo rushaje kugira ngo rwongere kumera neza, habagarwa imigano iteye ku nkengero byose biri ku burebure bwa kirometero 6 ndetse hanasiburwa imiringoti mu rwego rwo guhangana n’amazi aturuka ku misozi akamanuramo ubutaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka