Bariga uko bahangana n’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage

Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) itangaza ko hari umushinga mugari uhuriweho n’inzego nyinshi uzafasha mu kubonera ibisubizo amazi y’imyuzi ava mu birunga akangiza.

Minisitiri wo gucyura impunzi n’ibiza Mukantabana Seraphine akaba yarabitangaje muri uku kwezi kwa Kanama,ubwo yabazwaga umuti urambye bateganyiriza Nyabihu mu gukumira ibiza bikunze kuhibasira, bikangiza amazu n’ibindi bikorwa Remezo mu gihe cy’imvura.

Umuhanda Musanze-Rubavu urangirika mu gihe cy'imvura bitewe na rigore nto ku kagezi ka Mutera kanyura hafi y'akarere.
Umuhanda Musanze-Rubavu urangirika mu gihe cy’imvura bitewe na rigore nto ku kagezi ka Mutera kanyura hafi y’akarere.

Agaruka ku biteganyijwe yagize ati “Hari umushinga mugari MINIRENA irimo gukorera hano mu rwego rwo gukumira amazi ava ku misozi ashobora kuba yakwangiza amazu y’abaturage.”

Ku birebana n’amazi ava mu birunga akangiza ibitandukanye birimo n’ibikorwa Remezo, Minisitiri Mukantabana avuga ko nabyo binyuze mu nzego zitandukanye bizashakirwa umuti.

Yagize ati “Turacyakomeza kureba kuko na hano hirya mu muhanda hari ahantu muzi habaye ibiza bitewe n’uko inzira y’amazi yari yabaye ntoya.

Ibyo bikaba bizajya mu mushinga mugari uhuriweho n’inzego nyinshi wo kugira ngo tubonere ibisubizo aya mazi y’imyuzi ava mu birunga,akaza rimwe na rimwe akabura inzira akaba yashobora kwangiza ibikorwa remezo nk’imihanda cyangwa amazu y’abaturage.”

Abajijwe igihe uyu mushinga uteganyijwe gukorwa,n’ingengo y’imari yawo, Minisitiri Mukantabana yavuze ko bikiri mu nyigo.

Yatangaje ko hari inyigo ya mbere yakozwe n’abatekinisiye ba MIDIMAR bari kumwe n’ab’izindi Minisiteri,hakaba hari n’ibindi bigomba gukorwa bitandukanye kuko bizasaba no gutanga amasoko.

Binyuze mu nyigo,hakazamenyekana neza igihe umushinga uzakorerwa n’amafaranga uzatwara.

Minisitiri Mukantabana atangaje ibi,mu gihe abaturage b’I Nyabihu cyane abaturiye umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu,bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’amazi abasenyera amazu.

Minisitiri Mukantabana avuga ko hari umushinga uzakemura ibibazo biterwa ahanini n'amazi ava mu birunga.
Minisitiri Mukantabana avuga ko hari umushinga uzakemura ibibazo biterwa ahanini n’amazi ava mu birunga.

Abakunze kwibasirwa n’aya mazi bakaba ari abo mu tugari twa Rubaya na Rurengeri,mu bice byegereye aho ibiro by’Akarere ka Nyabihu byubatse.

Uwimana Israel,umwe mu baturage yagize ati “Amazi aratwangiriza bikomeye, yinjira mu mazu mu gihe cy’imvura,akangiza ibyo asanzemo byose bikadutera igihombo.”

I Nyabihu kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi 2016, ibiza bitewe n’amazi bikaba byarasenye amazu asaga 200,abantu 6 barapfa, amatungo, na hegitare nyinshi z’imyaka zirangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI BYIZA ARIKO NIBIVE MU NYIGO BIJYE MU NGIRO ABO BATURAGE BATABARWE KUKO INZU Y’UBU KUYIBURA NI NKO GUPFA KUKO KUBAKA KURI UBU NTIBYOROSHYE PE!!!!!!!

RUHARABU yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka