Guca ubukene ngo ni ryo pfundo ryo kurengera ibinyabuzima

Impuguke mpuzamahanga zaje ’kwita izina’ abana b’ingagi, zisaba ibihugu guca ubukene n’inzara mu baturage, kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rudakomeza gukendera.

Bamwe mu batanze ibiganiro mu nama y'impuguke mpuzamahanga mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima, ikaba ibera i Kigali kuva tariki 29-30 Kanama 2016.
Bamwe mu batanze ibiganiro mu nama y’impuguke mpuzamahanga mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ikaba ibera i Kigali kuva tariki 29-30 Kanama 2016.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) rwakiriye i Kigali benshi mu baje mu muhango wo ‘kwita izina’, wabanjirijwe n’ibiganiro bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama 2016.

Dr. Paul Scholte, umushakashatsi ukorera Ikigega cy’u Budage, ishami rikorera muri Cameroun rishinzwe kwita ku mashyamba yo muri Afurika yo hagati, mu kiganiro yatanze, yavuze ko ubuyobozi bukwiye kubona ko abaturage ari bo bakwifashishwa mu kurinda ibidukikije.

Yagize ati “Abaturage bafite ikibazo cy’ubukene, inzara, ibura ry’ibicanwa amazi n’ibindi; biratuma za pariki zitabungabungwa. Hakenewe ko inzego zose mu gihugu zigira icyerekezo kimwe mu bijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.”

I Kigali hateraniye inama ibanziriza ‘kwita izina', yiga ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
I Kigali hateraniye inama ibanziriza ‘kwita izina’, yiga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga World Life Conservation Sosiety mu Rwanda, Dr Michel Masozera, yagaragaje uburyo ubucukuzi n’indi mirimo ya muntu, na byo ari indi mpamvu yo kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yavuze ko hakwiye ubwumvikane bw’inzego zishinzwe iyo mirimo hamwe n’izishinzwe kurengera ibidukikije.

Izi mpuguke hamwe n’abandi bari kumwe mu nama ibera i Kigali, baganiraga ibijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima nk’imwe mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Dr. Sandy Andelman, umushakashatsi ukuriye ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa Conservation International, aravuga ko 1/3 cy’intego z’iterambere rirambye, gishingiye ku gufata neza urusobe rw’ibinyabuzima, ku buryo ngo bitabungabunzwe izo ntego nazo zitazigera zigerwaho.

Izi mpuguke zirasaba za Leta n’imiryango mpuzamahanga gushaka igishoro gihagije cyo guteza imbere abaturage baturiye za pariki, kugira ngo babakumire gukenera kujya gushaka ibibatunga muri za pariki.

Abitabiriye ibiganiro ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bashimira Leta y’u Rwanda, kuba abaturage bayo bagaragara muri gahunda zitandukanye zo kwita kuri za pariki no gushakira imibereho ahandi, badashingiye ku mutungo kamere wo muri zo.

Umuhango ngarukamwaka wiswe ’kwita izina’ usanzwe ubera mu Kinigi mu karere ka Musanze, ukazitabirwa n’abashakashatsi, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku isi, guhera ku wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dr Masozera ahagarariye "Wildlife Conservation Society (WCS)"mu Rwanda.

Cadette yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka