One Acre Fund igiye gutera Miliyoni 25 z’ibiti muri uyu mwaka

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi witwa One Acre Fund watangaje ko ugiye guha Abanyarwanda ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri miliyoni 25 hamwe n’iby’imbuto ibihumbi 545, bigomba guterwa mu turere twose tw’Igihugu muri uyu mwaka wa 2024.

Ubwo bari mu nama ivuga kuri iyo gahunda
Ubwo bari mu nama ivuga kuri iyo gahunda

Mu ngemwe z’ibiti by’imbuto zigiye gutangwa na One Acre Fund hari ibihumbi 500 bya avoka, ibihumbi 30 by’imyembe, ibihumbi 10 bya macadamia n’ibihumbi bitanu by’amaronji.

Uyu muryango uteza imbere ubuhinzi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, uvuga ko ibiti bivangwa n’imyaka bizaterwa bigomba kubamo ibya gakondo, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugarura umwimerere wa kera mbere y’umwaduko w’inturusu n’ibindi.

Umuyobozi muri One Acre Fund ushinzwe gahunda yo guha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, Jeanne Mukarukundo, agira ati "Ibiti bya gakondo bigira ireme no kwihangana, kuko ni ibiti twasanze hano byakoreshwaga mu gukora imivure, intebe n’ibindi."

Ati "Kuba haragiye haza ibiti bimwe na bimwe bishobora gukura vuba, ibyo biti bya gakondo byagiye bisa n’aho bitakara, kubigarura rero biri mu rwego rwo kurushaho kurwana n’imihindagurikire y’ikirere."

Belinda Bwiza, Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda
Belinda Bwiza, Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda

One Acre Fund uvuga ko abahinzi 1,841 bakorana na yo bazayifasha gutubura ingemwe, akaba ari bo bitezweho gutanga miliyoni zirenga 25 z’ibiti muri uyu mwaka wa 2024.

Uyu muryango watangiye gutanga ibiti mu Rwanda kuva muri 2018, uvuga ko kugeza ubu umaze kurenza miliyoni 96 z’ibiti byatewe hirya no hino mu Gihugu, ukaba ufite intego y’uko mu mwaka wa 2030 waba umaze gutanga ibiti birenga miliyoni 250.

Abaturage bazatera mu masambu yabo ibiti bingana na 80%, ahasigaye mu butaka buhujwe n’ubundi bwa rusange hakazashyirwa 20% by’ingemwe zisigaye.

Ibiti bivangwa n’imyaka birimo n’ibya gakondo bizatangwa ku buntu, mu gihe iby’imbuto byo bigurwa amafaranga 350Frw ku rugemwe rwa avoka.

Ubwoko bwa avoka butangwa na One Acre Fund ni ubwitwa Fuertes na Hass bukenerwa cyane ku masoko mpuzamahanga, aho kilogarama imwe yazo igizwe na avoka nka 2-3 ari amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi bitatu.

Umwe mu batubura ingemwe z'ibiti bya One Acre Fund mu Karere ka Rwamagana
Umwe mu batubura ingemwe z’ibiti bya One Acre Fund mu Karere ka Rwamagana

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amashyamba(RFA) kivuga ko One Acre Fund ari umufatanyabikorwa ukomeye urimo kunganira gahunda yo gutera ibiti ku buso bw’Igihugu bungana na hegitare miliyoni ebyiri, bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr Concorde Nsengumuremyi, agira ati "Iyo gahunda irakomeje, ibyo biti bizaba biteye hirya no hino mu Gihugu, haba ari ku butaka buhingwa, ahari amashyamba n’ahandi hose, mu by’ukuri hegitare miliyoni ebyiri z’ubutaka buzaba bumaze gusazurwa, bufashwe neza, tubifashijwemo n’iterwa ry’ibiti."

Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera amashyamba, igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Bonn mu Budage muri 2011, aho ibihugu bigize Isi byiyemeje gutera amashyamba ku buso bungana na hegitare miliyoni 350 bitarenze umwaka wa 2030.

Ni gahunda izakomeza kugeza ubwo imyuka yoherezwa mu kirere itera Isi gushyuha, yose izaba ishobora kumirwa/gukururwa n’ayo mashyamba, bigakemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wa RFA avuga ko ibiti bya gakondo nk’umusave, umuvumu, umwungo, umuhurizi, umufu, umuhumuro n’ibindi, ari byo bizaba byiganje mu mashyamba ateye ku buso bw’u Rwanda.

Jeanne Mukarukundo
Jeanne Mukarukundo
Ibiti bivangwa n'imyaka ntabwo bigabanya ingano y'umusaruro
Ibiti bivangwa n’imyaka ntabwo bigabanya ingano y’umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka