Abagore baturiye icyogogo cya Nile bagiye kwigishwa kukibungabunga

Imiryango itari iya Leta ihagarariye abagore baturiye icyogogo cy’uruzi rwa Nile mu Rwanda, yihaye gahunda yo kujya gufasha abaturage kwiteza imbere batangije amazi atembera muri uru ruzi rwa mbere muri Afurika mu burebure.

Abagore baturiye icyogogo cya Nile bagiye kwigishwa kukibungabunga
Abagore baturiye icyogogo cya Nile bagiye kwigishwa kukibungabunga

U Rwanda ni icyogogo cy’inzuzi ebyiri nini muri Afurika, ari zo Congo na Nile, ariko ubuso bw’icyogogo cya Nile bukaba ari bwo bunini, kuko bungana na 67% by’ubuso bw’Igihugu bwose, kandi bugatanga amazi akenewe ku rugero rungana na 90% ugereranyije n’atembera mu cyogogo cy’uruzi Congo.

Umurongo w’imisozi miremire itambitse mu Ntara y’Iburengerazuba, kuva mu ishyamba ry’Ibirunga, Gishwati-Mukura ugakomereza muri Nyungwe, ni rwo rugabano rw’ibyogogo by’izi nzuzi zombi, nk’uko byitirirwa ibice bimwe na bimwe by’ako gace nka Rugabano, Kongonili n’andi.

Imigezi y’Akanyaru, Nyabarongo n’Umuvumba bikora Umugezi w’Akagera wiroha mu Kiyaga cya Victoria, ugasohokamo wabaye Nile, igatemba igana mu majyaruguru ya Afurika mu nyanja ya Mediterane, nyuma y’urugendo rureshya n’ibilometero 6,500(km).

Nile igira amasoko ndetse igatembera mu bihugu 10 bya Afurika, ari byo u Rwanda, u Burundi, Misiri(Egypt), Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Kongo Kinshasa, Etiyopiya, Sudani na Uganda mbere yo kwiroha mu Nyanja ya Mediterane.

Hari imiryango itari iya Leta muri buri gihugu, yagiye yishyira hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere, ariko bikajyana no kwirinda isuri n’imyanda itembera mu migezi yiroha muri Nile, ari byo bibyara Ihuriro ryiswe Nile Basin Discourse Forum (NBDF).

Imiryango y’Abagore igize NBDF mu Rwanda, ivuga ko abanyamuryango bayo bakomeje kugaragaza ko bakennye, kandi imigezi baturiye igize icyogogo cya Nile na yo ikaba ikomeje guhumana no gutemberamo isuri.

Uwitwa Cressence Mukantabana uyobora umuryango witwa ’Reseau de Development des Femmes Pauvres’, avuga ko kudakumira isuri ku migezi yiroha muri Nile bibateza imyuzure, ndetse babura imvura na bwo, kudakoresha iyo migezi buhira imirima bikabateza inzara.

Mukantabana ati "Hari igihe utabona abaturage barimo guhamagarwa ngo baze batware ibiti byo gutera! Hari abatajyayo, kandi abagore mu batajyayo barimo. Ese uwateye igiti we aragikurikirana akamenya ko cyakuze, Ese uwamenye ko cyakuze we azi ko hari amabwiriza amubuza kugitema kikiri gito!"

Umuyobozi wa NBDF mu Rwanda, Rose Niyonkuru, avuga ko abayobozi b’imiryango igize iryo huriro bemeje ko kuva muri uyu mwaka, bagiye gusanga abagore n’abakobwa aho bahurira ari benshi harimo no ku mashuri, bakabigisha imishinga irengera ibidukikije mu cyogogo cya Nile, ariko igomba no kubakura mu bukene.

Raporo Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), rwatangaje muri Werurwe 2024, igaragaza ko abagore mu Rwanda ari bo bafite ubutaka cyangwa ibibanza byinshi kurusha abagabo, n’ubwo bitabyazwa umusaruro uhagije.

Iyi raporo igaragaza ko kugera muri 2023 ibibanza by’ubutaka byanditswe ku bagore gusa byageraga kuri 2,183,761, mu gihe ibyanditswe ku bagabo gusa byari 1,305,790.

Abayobozi b'imiryango y'abagore igize NBDF mu Rwanda
Abayobozi b’imiryango y’abagore igize NBDF mu Rwanda

Ibibanza byari byanditswe ku mugabo n’umugore (bombi basangiye icyangombwa) byarengaga Miliyoni 5 n’ibihumbi 664 mu birenga Miliyoni 11 n’ibihumbi 712 by’ubutaka bumaze kubarurwa bwose mu Rwanda.

Icyakora iyo raporo ikagaragaza ko abagabo ari bo babyaza umusaruro ubutaka kurusha abagore nyuma yo kurwanya isuri, kuhira imyaka no gukoresha inyongeramusaruro nk’imbuto n’ifumbire.

Iyo raporo ikavuga kandi ko ubwitabire bw’abagabo mu gusaba inguzanyo yo guteza imbere ubuhinzi, buruta kure ubwitabire bw’abagore, aho mu mwaka wa 2019 abagabo basabye iyo nguzanyo muri banki bagera kuri 14,882 mu gihe abagore bari 3,836.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka