Abakinnyi ba Basketball bagiye gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe

Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) hamwe na Orion Basketball Club(Orion BBC), bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ko bagiye gukoresha amakipe y’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’abafana babo, muri gahunda yo gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe muri buri mukino.

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda ivuga ko hari ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 63 zizaterwa muri iki gihe cy’Umuhindo, zirimo ibiti bisanzwe by’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’imigano.

Amakipe ya Basketball y’u Rwanda ari yo APR, REG, Espoir, Patriots, Titans na Orion ndetse na Urunani hamwe na Hippos y’i Burundi, ateganyijwe kurushanwa ku matariki ya 5-12 Ugushyingo 2023 muri Kigali Arena.

Perezida wa Orion BBC, James Mutabazi, avuga ko buri mukino muri 28 izakinwa icyo gihe, uzajya urangira bajya mu misozi gutera ibiti, ndetse ko mbere na nyuma y’ayo marushanwa amakipe yo mu Turere tw’u Rwanda yose azaba akangurirwa gutera ibiti.

Perezida wa Orion BBC, James Mutabazi
Perezida wa Orion BBC, James Mutabazi

Mutabazi avuga ko iyi gahunda yiswe "Tera(umupira) rimwe utere igiti(One Shot One Tree) izatuma haterwa ibiti byinshi bishoboka, kuko abakinnyi ba Basketball mu Rwanda bazajya basabwa gutera ibiti bihwanye n’inshuro umupira watewe(wakozweho na buri mukinnyi).

Mu marushanwa ya Basketball azaba mu kwezi k’Ugushyingo, ikipe izaba iya mbere izahembwa amadolari ya Amerika ibihumbi 20, mu gihe umukinnyi uzarusha abandi kwitwara neza (MVP) azahembwa imodoka itwarwa n’amashanyarazi.

Mutabazi agira ati "MVP azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa SUV y’amashanyarazi, kuko dushaka gushishikariza abashoramari kugabanya imyuka ihumanya ikirere (imodoka y’amashanyarazi ikaba itarekura iyo myuka)."

Mutabazi avuga ko uretse abakinnyi ba Basketball, hari n’abafatanyabikorwa bo mu mukino wa Golf n’abo mu mupira w’amaguru bo bazasabwa ko buri gitego cyinjiye(cy’umupira w’amaguru) kizajya gihwana no gutera ingemwe z’ibiti 500.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, ashima iyi gahunda ya ’One Shot One Tree’ akavuga ko ubwinshi bw’abakinnyi hamwe n’abafana babo mu Rwanda buzahindura Igihugu amashyamba.

Agira ati "Abanyarwanda bose tuzafatanya kugira ngo mu minsi iri imbere uzajye wibona utuye mu ishyamba."

Mu bandi bijeje Minisiteri y’Ibidukikije ubufatanye mu gutera ibiti harimo Sosiyete z’Itumanaho zirimo MTN ivuga ko izatera ibiti bigera ku bihumbi 25.

Visi Perezida wa FERWABA, Richard Nyirishema
Visi Perezida wa FERWABA, Richard Nyirishema
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka