Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye ibikorwa bibiri bikomeye birimo na Rwanda Day.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2-3 Gashyantare, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho yo gusengera Amerika agiye kuba ku nshuro ya 71 ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa Kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953 utangijwe na Abraham Vereide.

Uyu muhango witabirwa buri gihe na Perezida wa Amerika, agahuriza hamwe abanyepotilike ba Amerika n’abandi bayobozi batandukanye, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bagasabana mu rwego rwo kumenyana no gusangira, bakaganira ku biteza imbere igihugu.

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kwitabira amasengesho yo gusengera iki gihugu azwi nka ’National Prayer Breakfast’, yabonanye n’uwahoze ari Guverineri wa Carolina y’Amajyepfo, akaba n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa gahunda y’ibiribwa ku isi, David Beasley ndetse na John James, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Perezida yaganiriye kandi n’itsinda rya bamwe mu Birabura bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye muri (US Congressional Black Caucus) riyobowe na Steven Horsford. Bagiranye ikiganiro ku bushobozi bw’ubufatanye hagati ya Black Caucus n’u Rwanda.

Nyuma y’amasengesho ya ’National Prayer Breakfast’, ku itariki ya 2-3 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu azitabira Rwanda Day, aho azahura n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bazaba babucyereye, baje gutanga ibitekerezo no kuganira ku byerekeye iterambere ry’Igihugu cyabo cy’inkomoko.

Rwanda Day y’uyu mwaka izaba mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga, isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 13 ari bo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 11 ukabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center.

Rwanda Day imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent ndetse na Bonn mu Budage ari nabwo yaherukaga kuba mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka