Mali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu Nteko Rusange (Amafoto)

Tariki ya 16 Ukuboza 2023, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Gihugu cya Mali bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Cellule ya Mali. Ni igikorwa cyahuje abanyamuryango barenga mirongo ine, cyanitabiriwe n’Umunyamuryango Ambassador w’u Rwanda muri Mali Bwana Jean Pierre Karabaranga ufite icyicaro i Dakar muri Sénégal.

Mu ijambo ryo kwakira abanyamuryango, Bwana Ruberintwari Melchiade, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Cellule ya Mali yashimiye abanyamuryango ku bwitabire bwabo, yibutsa abagize Komite Nyobozi cyane cyane abanyamuryango bashya n’abasanzwe bakorera imirimo yabo hagati mu gihugu cya Mali inshingano za buri muntu uri muri Komite Nyobozi, anabamenyesha ko hari imyanya idahagarariwe nyuma y’uko abari bayirimo bavuye muri Mali kubera impamvu zitandukanye. Akaba yanasabye Ambasaderi Karabaranga kuyobora amatora yari ahagarariwe na Madamu Jeanne d’Arc Mutuyimana, Chairpeson wacyuye igihe muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi muri Mali.

Nyuma y’amatora, Chairperson Ruberintwari yashimiye abanyamuryango, abizeza ko Komite Nyobozi itazabatenguha , anabagezaho ibyagezweho mu igenamigambi rishojwe (plan d’action 2023) anabamurikira ibikubiye mu igenamigambi rya 2024 ryahise ryemezwa n’abari bitabiriye Inteko Rusange bose.

Mbere yo gusoza, Ambasaderi Karabaranga yatanze ikiganiro ku byagezweho n’Umuryango RPF Inkotanyi mu gihugu cy’u Rwanda, abasaba kubisangiza n’abandi Banyarwanda muri rusange. Yanabashishikarije kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo umuryango FPR Inkotanyi uzakomeze uyobore Igihugu mu gusigasira ibyagezweho no gukomeza guteza imbere u Rwanda, dore ko kuri ubu rusigaye rufite ijambo mu ruhando mpuzamahanga kubera Imihigo n’iterambere Umuryango FPR Inkotanyi wagejeje ku Banyarwanda.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka