Canada: Minisitiri Utumatwishima yasabye Abanyarwanda gukunda Igihugu cyabo

Ni igitaramo cyateguwe n’inama ihuza urubyiruko izwi nka ‘Youth Convention’ yaberaga muri Canada guhera tariki 25 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2023. Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi harimo nka The Ben, Massamba Intore ,Kenny Sol n’abandi.

Ni igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko w’u Rwanda, Dr Abdallah Utumatwishima, n’Abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Canada ndetse n’abandi banyacyubahiro hamwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rubarizwa muri Canada.

Minisitiri Utumatwishima yashimiye abitabiriye ‘Rwanda Youth Convention” ababwira ko nta kintu na kimwe cyaguhesha agaciro kuri iyi si kuruta Igihugu cyawe.

Yongeye kwibutsa urubyiruko amahitamo atatu yafashwe na Leta kugira ngo u Rwanda rutere imbere, ari yo: Kuba umwe, Gutekereza byagutse (Thinking big), Kubazwa inshingano (accountability).

Ati’ ’Wirengagije amateka yose wabayemo, wirengagije ibyakubayeho, ugomba kugira icyo utanga ngo tube umwe, twubaka u Rwanda rukomeye twifuza. U Rwanda ni Igihugu gito mu buso ariko kigomba kuba kinini mu mitekerereze no mu mikorere."

Iyi nama yiswe ‘The 2023 Rwanda Youth Convention’, iri kubera mu mijyi ya Ottawa na Gatineau yo muri Canada, ikaba ibaye ku nshuro yayo ya karindwi.

Yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada na Guverinoma y’u Rwanda.

Iyi nama iba igamije guhuriza hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga aho rwigishwa umuco w’Igihugu cyarwo ndetse no kuganira ku ngingo zitandukanye zigamije kuzamura iterambere ry’u Rwanda n’iry’ibihugu byarwakiriye.

Imaze kubera mu Rwanda inshuro eshatu kuva yashingwa, aho ingingo y’ubumwe bw’Abanyarwanda iba iri mu za mbere zigarukwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka