Brazzaville: Abanyarwanda bakoze umuganda rusange

Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abaturage bo mu mujyi wa Brazzaville gusukura uyu mujyi, Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023, bazindukiye mu muganda rusange, mu gace ka Poto-Poto.

Iki gikorwa cyibanze cyane ku gusibura imiyoboro y’amazi ku muhanda ureshya n’ibirometero bibiri (2km), cyitabiriwe kandi na Meya wa Poto-Poto, Bwana Jacques Elion ndetse n’abaturage batuye muri aka gace.

Ambasaderi Mutsindashyaka yashimiye abitabiriye uyu muganda, anabasaba gukomeza uwo muco mwiza wo gukunda umuganda nk’igikorwa cyo guhuza amaboko n’ibitekerezo n’abanyagihugu muri gahunda ya Leta ya Congo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, himakazwa isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka