Amerika: Basabwe kuzitabira Rwanda Day n’amatora ateganyijwe mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasabye Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye muri icyo gihugu kuzitabira ibikorwa bitandukanye birimo Rwanda Day ndetse abibutsa n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Ambasaderi Mukantabana yabigarutseho ubwo umuryango w’Abanyarwanda batuye mu mijyi ya New Jersey, New York ndetse na Connecticut bakiraga Ambasaderi uhoroho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Dr Ernest Rwamucyo, no kwizihiza umwaka mushya.

Amb. Mukantabana yibukije abo Banyarwanda ko uyu mwaka wa 2024 urimo ibikorwa by’ingenzi kandi bikomeye bagomba kwitabira no kugiramo uruhare, aho yagarutse kuri Rwanda Day iteganyijwe kubera i Washington DC ku matariki ya 02-03 Gashyantare 2024.

Rwanda Day y’uyu mwaka igiye kuba nyuma y’imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukanye, kuko iyaherukaga yabereye mu Mujyi wa Bonn mu Budage mu 2019 ndetse yitabirwa n’Abanyarwanda bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Mu bindi bikorwa Abanyarwanda bari bitabiriye icyo gikorwa bibukijwe, harimo gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite azaba muri Nyakanga 2024.

Tariki 15 Nyakanga muri 2024 nibwo abaturage bazihitiramo Umukuru w’Igihugu n’abagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bo bazatora tariki 14 Nyakanga 2024.

Ndetse ni ku nshuro ya mbere amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda azaba akomatanyijwe n’ay’Abadepite.

Amb. Rwamucyo wahabwaga ikaze n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 20 Ukwakira 2023.

Akaba yarahawe izo nshingano asimbuye Ambasaderi Claver Gatete, wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya UN, ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Si ibyo gusa kuko ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2024, Dr Ernest Rwamucyo yatorewe kuyobora Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kwita ku bana (UNICEF). Ni umwanya u Rwanda ruzamaraho umwaka, aho rusimbuye Denmark.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka