Amb Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Monaco

Amb Nkulikiyimfura yashyikirije igikomangoma Albert II impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Monaco
Ambasaderi François Nkulikiyimfura, ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2012, yashyikirije Igikomangoma Albert II wa Monaco, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yatangaje ko muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bagiranye n’ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Monaco ni igihugu cya kabiri mu butoya ku isi ndetse giherereye hagati y’umujyi wa Nice mu Bufaransa n’umupaka w’u Butaliyani, kikaba kiyoborwa n’igikomangoma

Ku buso burenga kilometero kare ebyiri, cya Monaco ni kimwe mu bihugu bikize kandi bifite n’urqego rw’imibereho ruhenze ku Isi. Ni hamwe mu hantu kandi hafatwa nk’ihuriro ry’umuco, ibintu bihenze by’agaciro, imikino ndetse n’ubucuruzi.

Ambasaderi Nkulikiyimfura asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa, muri Nyakanga 2022 nibwo yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. François Nkulikiyimfura muri Mata uyu mwaka, mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nibwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa aho yari avuye guhagararira u Rwanda muri Qatar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka