Abanyarwanda batuye muri Senegal bizihije Umunsi w’Intwari

Tariki 03 Gashyantare 2024, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda wabereye kuri ‘Monument de la Renaissance Africaine’ mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro indangaciro zaranze Intwari z’Igihugu zirimo gukunda Igihugu, kugira ubwitange n’ubushishozi, kugira ubupfura n’ubumuntu, kuba abanyakuri n’intangarugero mu mibereho yabo.

Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi cyatangijwe n’ Umuganda wo gusukura ahakorera ‘Monument de la Renaissance Africaine’ i Dakar witabiriwe n’abasaga 200. Bwana Lamine BA wari uhagarariye ubuyobozi bwa “Monument de la Renaissance Africaine” yagaragaje ko bishimira ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Senegal na “Monument de la Renaissance Africaine” mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade y’u Rwanda, anashima ubushake Abanyarwanda bagaragaza aho bari hose bwo kugira isuku no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Dr. Bellancille Musabyemariya uhagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal yagaragaje ko kwizihiza Umunsi w’Intwari ufasha abawitabiriye kumva neza akamaro ko kubungabunga no guteza imbere indangagaciro z’ubutwari no guha agaciro umurage wabo w’ubutwari.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga yasobanuriye abitabiriye umunsi mukuru w’Intwari, ibyaranze intwari aho zitangiye abandi Banyarwanda kugera n’aho zihara ubuzima bwazo, zikaba zarasize umurage mwiza mu Banyarwanda wo gukunda igihugu, kugira ubumuntu no gushimangira indangagaciro y’ubumwe mu Banyarwanda.

Yakomeje avuga ko kwizihiza uwo munsi bituma urubyiruko rumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo. Yagaragaje ko ubufatanye na “Monument de la Renaissance Africaine” mu kwizihiza uwo munsi w’Intwari z’u Rwanda bugaragaza bukanashimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Senegal, anaboneraho gushimira urwo rwego na Minisiteri ya Senegal ifite Umuco mu nshingano zayo ubufatanye mu bikorwa binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka