Jenerali Mahamat Déby watorewe kuyobora Chad ni muntu ki?

Perezida Mahamat Idriss "Kaka" Déby Itno, watsinze amatora yo kuyobora Chad nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu ayobora icyo gihugu mu nzibacyuho, yavutse ku itariki 4 Mata 1984, akaba yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye.

Yize mu mashuri ya gisirikare muri Chad, nyuma ajya no gukora imyitozo ya gisirikare mu Bufaransa mu ishuri rya gisirikare rya Aix-en-Provence, ayarangije agaruka muri Chad, agenda ahabwa inshingano zitandukanye zo mu rwego rwa gisirikare.

Mahamat Déby yatangiye kuyobora Chad mu nzibacyuho mu 2021, nyuma y’uko yemejwe n’inteko ishinga amategeko, afatwa nka Perezida wa Karindwi uyoboye icyo gihugu nyuma y’uko ari we wahawe kuyobora inama nkuru y’igisirikare y’inzibacyuho yayoboye Chad guhera ku itariki 20 Mata 2021, nyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Perezida Idriss Déby , Ise wa Mahamat Déby wapfuye aguye ku rugamba aho yari yasuye ingabo mu Majyaruguru ya Chad.

Muri icyo gihe, Mahamat Déby yari umuyobozi wungirije w’ingabo za Chad zaherejwe mu butumwa muri Mali (military for the Chadian Intervention in Northern Mali ‘FATIM’).

Mu buzima busanzwe, Mahamat Déby afite abagore batatu nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia, ariko ufatwa nk’umugore wa mbere (First lady) ni uwitwa Dahabaya Oumar Souni, uwo akaba yari umunyamakuru ndetse akaba n’umujyanama mu bijyanye n’itangazamakuru, uwo akaba yarakoranye cyane na Sebukwe, Nyakwigendera Perezida Idriss Déby, kuko yapfuye uwo mugore ari umuyobozi mukuru ushinzwe iby’itumanaho mu biro bye, na nyuma agirwa umujyanama mu by’itangazamakuru mu gihe cya Guverinoma y’inzibacyuho akorana n’umugabo we, ari umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama be mu bya tekiniki.

Mahamat Idriss Deby yatangajwe ko ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 6 Gicurasi 2024, akaba yatsindiye ku majwi 61.03 %, nk’uko byemejwe na Komisiyo y’amatora ya Chad.

Ibyo byatangajwe mu buryo bw’agateganyo na Komisiyo y’amatora byamaganywe na Minisitiri w’Intebe Succès Masra we wabonye amajwi 18.53% muri ayo matora akaba ari ku mwanya wa kabiri, yakomeje kuvuga ko ari we wari watsinze mbere na mbere.

Uwabonye umwanya wa gatatu mu majwi ni Albert Pahimi Padacké, nawe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Chad, we akaba yabonye amajwi 16,91 %.

Komisiyo y’amatora ya Chad yatangaje ko ubwitabira bw’abaturage muri ayo matora bwari ku kigero cya 75.89%.

Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko nyuma gato y’uko Komisiyo y’amatora itangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo, abasirikare barimo barasa mu kirere i N’Djamena, mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo, ariko no kugira ngo babuze abashaka kwigaragambya kwiyegeranya, kuko ibyo ngo byahise bituma abantu bihutira kujya mu ngo zabo bava mu mihanda, kuko muri uko kurasa mu kirere ngo hari abasore babiri bakomeretse.

Abafana ba Mahamat Déby, bo ngo barimo babyina intsinzi hafi ya perezidansi, baririmba, abandi bavuza amahoni y’imodoka zabo zashyizweho amabendera ya Chad, bakavuza amahoni mu buryo bw’umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka