Yatangiye acuruza avoka none agiye kugura moto abikesha kumenya gusoma

Uwiringiyimana Dorcella wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, aravuga ko kwiga akuze byamufashije gutangira kwiteza imbere.

Uwiringiyimana ahamya ko kumenya gusoma, kubara no kwandika byatumye atangira ubucuruzi none ngo arimo ku iteza imbere.
Uwiringiyimana ahamya ko kumenya gusoma, kubara no kwandika byatumye atangira ubucuruzi none ngo arimo ku iteza imbere.

Uyu mubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko, ufite umugabo n’abana babiri, avuga ko agiye kumara imyaka itanu agannye isomero. Nyuma yo kumara kumenya gusoma, kubara no kwandika ngo yatinyutse kugana amatsinda atangira kwizigama.

Gukorana n’amatsinda ngo byatumye aguza amafaranga ibihumbi 20, atangira ubucuruzi bw’avacoka, none ngo bimaze kumugeza kuri byinshi.

Avuga ko yatangiye arangura avoka z’ibihumbi 2500FRW, akagenda azamuka kugeza ubwo yinjiye mu bucuruzi bw’inyanya ndetse anatangira kuzihinga.

Agira ati “Kutiga n’indwara mbi cyane, ntaramenya gusoma no kwandika nahingaga ibijumba akaba ari byo nkuraho umunyu n’isabune, ariko nabaga n’ahantu habi muri nyakatsi, ariko ubu maze kugera kuri byinshi birimo inzu nziza, naguze ibibanza byinshi, noroye ingurube! Ubu ndi icyitegererezo aho ntuye”.

Uwiringiyimana avuga ko agiye kwegera umugabo we na we akamutinyura akamwigisha, bagafatanya guteza imbere urugo rwabo.

Ati “Mbere njya kwiga umugabo wanjye ntiyabyumvaga, akambwira ngo narasaze ngo ntazi ibyo ndimo. Ariko ntangiye kujya mu itsinda nkazana amafaranga tukayakoresha, abonye dutangiye gutera imbere, ni we wanyibutsaga kujya kwiga”.

Ubu Uwiringiyimana ngo ageze ku rwego rwo gutekereza imishinga migari nyuma yo kwiga akuze.
Ubu Uwiringiyimana ngo ageze ku rwego rwo gutekereza imishinga migari nyuma yo kwiga akuze.

Uyu mugore utanga ubuhamya bw’uko yatangiye kwiteza imbere abikesha kumenya gusoma, kubara no kwandika, aravuga ko ateganya kugura moto izajya imwinjiriza amafaranga, ndetse akanarushaho gutekereza ku mishanga migari.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, avuga ko ashimira cyane abantu batinyuka bakajya kwiga bakuze, abandi kwitabira iyi gahunda. Asaba ko kandi umubare w’amatsinda warushaho kwiyongera, kuko bigaragara ko ufitiye abaturage benshi akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka