Mu gusoza igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuri bashyashya muri UR/Huye, tariki 21 Nzeli 2016, Dr. Usta Kayitesi yavuze ko atari byiza kwita abantu amazina abatesha agaciro.
Agira ati “Niteguye kubona nk’abanyeshuri batanu nkabahagarika kwiga mu gihe cy’umwaka wose kubera ko bise abandi “Ibiryabarezi”. (Abanyeshuri ) Turaza kubaha itangazo, tubabwira ingaruka z’igikorwa nk’icyo.
“Izina ritesha agaciro twebwe ntabwo twarishyigikira,niba mwarakurikiye n’amazina yitwa ingagi, ni amazina atwereka aho tugana nk’igihugu.”
Yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko abanyeshuri batangiye muri Kaminuza uyu mwaka wa 2016, bahawe izina ry’Ibiryabarezi.
Iri zina ryatangiye ryitwa amamashini yakinirwagaho umukino w’amahirwe, wahagaritswe mu Rwanda, iryo zina kandi ryiswe n’ibindi bintu bitari byiza harimo n’indaya.
Aya mazina yitwa abanyeshuri bashyashya batangiye kaminuza, ahanini afatira ku makuru agezweho, ariko atari meza.
Ni naho Dr. Usta Kayitesi ahera avuga ko bikwiye guhinduka. Nk’uko muri iki gihe nta mubyeyi ukita umwana izina ribi ngo abyemererwe. Kuko byakunze kugaragara ko akenshi izina ari ryo muntu. N’ibindi ngo bikwiye guhinduka.
Ati “Umutoza w’ikirenga Perezida wa Repubulika yabakiriye nk’Intagamburuzwa. Nta mpamvu tudakomeza kubaha iryo zina ribabereye rinabubaka mu kuba Abanyarwanda bafite indangagaciro n’ubushake bwo kubaka u Rwanda mu buryo natwe tubyifuza.”
Abanyeshuri b’abatangizi bavuga bumvise ko babise iryo zina, bamwe bikabababaza kuko bumvaga ari ukubatuka. Abandi bakumva ko ari ibisanzwe ariko ko bazaharanira kudakora ibijyanye na ryo; nk’uko Uwase Sendakize abivuga.
Agira ati “Numvaga n’ubwo baritwita tukihagera, wenda uko bazagenda babona uko tumeze by’ukuri bizahinduka iryo zina rikavaho.”
Naho iry’Intagamburuzwa ryo, ngo ni ryiza cyane kuko ribaha imbaraga zo gutuma batazatezuka ku mugambi bazanye baje kwiga.
Ibyo kwita amazina abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri Kaminuza, byaba byaratangiriye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu mwaka wa 2000 na 2001. Ariko hari abavuga ko byaba byaratangiye mu mwaka wa 1981.
Amwe mu mazina yiswe abanyeshuri bo muri za Kaminuza harimo Indangare, Ibigarasha, Nyakatsi, Ibicurane, Manoyinanga, Abadehe, Inyatsi n’andi.
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANYESHURI RWOSE TWISHWE N’INZARA.BRD YAFASHE BAMWE IBAHA BURCE NONE ABANDI NTITUZI ICYO TUZIRA.MUDUTABARE MUDUKORERE UBUVUGIZI BITABAYE IBYO ABIGA IKIGALI TURASHIZE PE.NI GUTE UMUNTU YAKWIGA YARAYE UBUSA?
Ariko se ko ngo BRD yatanze burce y’amezi ane ibihumbi ijana kandi abenshi tukaba tutarayabona none ikaba ivuga ko kuyatanga byasojwe ubwo ibyo ni ibiki koko? turababaye pe.
mwihorere ntazi ibyo avuga izina n’umuntu bihurirahe usibye imyumvire igoramye
Uwe muyobozi yize he? Nawe nikiryabarezi.ubwo urbane ubyimbe wägbar ngowarushijabandi Gusoma.se wizibiki nkawe.urabahagarikase uzikwicara umwaka muri kaminuza uko birababaza.kdi Uzatubaze Twee na MINALOC batwitabahanya.iyaba uzi ubu imodoka ngendamo.izina ntacyo ritwaye.ubamba isi ntakurura
MBEGA DR. UBWO C AHUBWO SIWOWE USHAKA IZINA CG BYARAKURIYE KUKO WOWE UTABATIJWE? MPORE NDAJE NKUSHAKIRE VUBA URAZA KUBATIZWA UJYE MU BANDI MUYOBOZI, BUTINZE GUCYA GUSA!!
Walker, urakoze cyane unyibukije ko nanjye nari "Umuyanja".
Arikose mwese mwize Kaminuza hari uwo mwumvise iryo zina yahawe agerayo rimugiraho ingaruka mbi? Hari uwo mwabonye se wahohotewe kubera izina yahawe.
Dukeneye ibyateza abantu imbere, apana ibyo gushiraho abirirwa bagenzura uvuga ngo "ikiryabarezi". Ahubwo ashaka guteranya abo bana na bakuru babo, ngo babise ibiryabarezi. none se "ubuyanja" ryo ryari ryiza.
Noneho najye na za Mukoni, Tumba, kwa Sebukangaga,... abuze ba bana cg indaya baba bahari dore ko iyo bagusabye ntubahe bahita bakwita izina ry’abanyeshuri baje uwo mwaka.
Nigiye ku i Taba (EPLM), wahuraga n’umwana iyo mu cyarabu, za Ibis, yagusaba ntugire icyo umuha, mugenziwe agahita amubwira ati: "uwo mwihorere sha ni Umuyanja"
Ego ko Usta.
Abakuvuze nabi bose bwira Umugabo wawe abakorere dossier babafunge. Ntibazi ko uri madame w’Umushinjacyaha mukuru mu gihugu!?
Gusa njye ndabona biri burangire IKIRYABAREZI ari wowe rifashe. Ahubwo bariya bana urabashakira irindi!
Nubwo bisanzwe mu mashuri ariko abiga kaminuza bagomba gukura ntabwo ibyamazina byabaza abanyeshuri!
Uyu muyobozi bamugire inama areke guha agaciro utintu turi cheap cyane nk’utu two guha amazina promotion itangiye Kaminuza kuko ni ibintu bisanzwe, byo gutebya kandi bitagize icyo bitwaye. Ahubwo narebe ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikemangwa cyane mu mshuri makuru mu Rwanda, harimo na College ayobora! Naho agiye mu byo abanyeshuri babamo byabo yazahatera ibaba ndetse agata n’umurongo...
Hahaha uyu mugore yavuze icyo avuga!!! Cg nibamwe binjiye mu Rwanda rusakaye
kaminuza yari UNR pe!!! Ubuse uyu mugore yize hehe?? Ibiryabarezi biruta nyakatsi se? Abahanya se? Indangare se? Yewe ibi ni ukubura icyo avuga cg se gushaka kwamamara. Gusa yavuze ubusa kandi nuwo bazikunywaazatange ikirego numve itegeko bazamuhanisha. Wabuze kuvuga abana batarya kubera kubura bourses, ibibazo byamacumbi muri kaminuza, abarimu badahembwa cg basambanya abakobwa ngo bakunde bimuke, wivugira izina bahaye promotion😂😂!! Niba nawe uri babandi baje mu Rwanda rusakaye, uzabaze abize muri UNR nka bernard Makuza cg Antoine Rutayisire wari umuconard. Gutanga izina muri kaminuza ni ibintu byashimishaga cne, iyo promotion nshashya yazaga cne ko abana bo muwambere Bazanaga amarere , bakuru babo bagomba kubacisha bugufi, ngo bamenye real life ya Kaminuza. None ubu mwayigize isupu ngo ni college
Muyobozi komereza aho abo mbona bandika bagutuka ngahoga nibaze bakiyobore! Uwambitswe ikamba rizahora rimuranga ubundi ubuze icyo avuga avuga amahomvu! Imana imwongerere umugisha.