Uwayoboraga Gicumbi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta
Mvuyekure Alexandre wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo wa VUP.
Mvuyekure akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza miliyoni hafi 34Frw, zaburiwe irengero ubwo yayoboraga Umurenge wa Rubaya mu 2009.
Icyaha cyo kunyereza umutungo wa VUP gikurikiranyweho kandi n’umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, Mukunzi Faucas. Icyo gihe yakoranaga na Mvuyekure muri uwo murenge ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Aba bombi kandi bakurikiranyweho gukora raporo zirimo ibinyoma batagaragazaga ko icyo ayo mafaranga yo gufasha abatishoboye yakoreshejwe.
Ibyaha bashinjwa nibiramuka bibahamye bazahanishwa ingingo za 325 na 614 mu gitabo cy,amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ziteganya igifungo cy’imyaka irindwi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi nk’abo badindiza iterambere ry’igihugu nibakurikiranwe nibibahama bakanirwe urubakwiye.
Wapi nibibaho
ahubwo batinze gufatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.