Urusobe rw’ibibazo mu mitangire ya mituweri

Abaturage baganiriye na Kigali Today baravuga ko hari abatangiye kubura serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’uko kubona ikarita y’ubwisungane ya mituweri bigoye.

Abaturage bifuza mituweri babyiganira ku biro by'akagari ka Musezero muri Gisozi.
Abaturage bifuza mituweri babyiganira ku biro by’akagari ka Musezero muri Gisozi.

Abaturarwanda ubu babarirwa mu byiciro by’ubudehe bishya, nyuma y’ibarura ku mibereho y’ingo ryakozwe mu mwaka wa 2014.

Kugira ngo umuntu wisanze ku rutonde rw’icyiciro cy’ubudehe abashe kubona ikarita ya mituweri imwemerera guhita yivuza mu minsi ibiri nibura, bisaba kuzinduka nka saa munani z’ijoro akirirwa ku biro by’akagari, yamara kwiyandikisha akazasubira gufata ikarita k’umunsi ukurikiyeho; kandi umuryango we wose kuba umaze ukwezi warishyuye amafaranga y’ubwishingizi.

Ikibazo ku batisanga mu byiciro by’ubudehe

Hari umubare munini w’abaturage batari ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe, bamwe muri bo bakavuga bibarurije ahandi, hakaba abavuga ko batibaruje, abandi bakemeza ko bibaruje ariko amazina yabo ntaze kuri urwo rutonde, ndetse hakaba n’abavuga ko batarabona amafaranga yo kwishyura ubwishingizi.

Aisha Butera, uyobora Akagari k’Amahoromu Murenge mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Mu baturage ibihumbi 5 na 700 mfite muri aka kagari, abarenga ibihumbi 2 na 400 bamaze kuza kugaragaza ko batari ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe; byumvikane ko hari umubare munini w’abaturage mu gihugu bataragera aho kubona ubwishingizi bw’ubuzima".

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuga ko abaturage batagaragara ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe, bagomba kuza kubibamenyesha kugira ngo inteko z’abaturage ziterana rimwe mu cyumweru nibura, zibashe kubashyira mu byiciro by’ubudehe.

Urugendo rurerure rw’abakeneye ubuvuzi bwihuse

Umubyeyi utwite yiruka inzego zose akazirangiza na bwo nta cyizere cyo kubona mituweri.
Umubyeyi utwite yiruka inzego zose akazirangiza na bwo nta cyizere cyo kubona mituweri.

Hagati aho hari abarimo guhita bafatwa n’uburwayi, ababyeyi batwite barimo kujya ku gise cyangwa bakenera kujya kwisuzumisha, abanyeshuri bagomba kujya kwiga bajyanye amakarita y’ubwishingizi; bose barimo kugana ibiro by’utugari cyangwa ibya mituweri, ariko nta gisubizo bahabwa uretse gusabwa gutangira kwibaruza mu byiciro by’ubudehe.

Aba baturage barinubira kuba ubuyobozi bw’akagari butarimo kuboneka mu buryo bworoshye, kandi ngo n’iyo bubonetse burinda guteranya inteko z’abaturage, bukuzuriza ifishi umuryango ukeneye ubufasha bwihuse, umaze ukwezi warishyuye mituweri.

Ibi iyo birangiye umwe mu bagize uwo muryango ajyana iyo fishi ku murenge, agategereza ko inama iterana ikemeza ko ari mu cyiciro cyemejwe na komite y’ubudehe y’akagari.

Nyuma yo kuvana iyo fishi ku biro by’umurenge, umuntu udashaka ko bayitinza mu madosiye, arayisaba akaba ari we uyijyanira ku biro by’akarere, yayigezayo na bwo agategereza ko inteko ishinzwe gushyira mu byiciro iterana kugira ngo bamusinyire ku ifishi, akaba ari bwo yemererwa kujya gusaba ikarita yo kwivuza.

Na none iyo hari umwe mu bagize umuryango we utarishyuriwe amafaranga y’ubwishingizi bitewe n’uko atakibana na wo, yaba yarashatse, yaragiye gukorera ahandi, yaritabye Imana, umugore cyangwa umugabo utabana n’uwo bashakanye; cyangwa se undi muntu wiyongereye muri uwo muryango; biratuma umuryango wose udahabwa amakarita y’ubwishingizi.

“Amafaranga yanshizeho nkora ingendo ntazi aho zizarangirira, akazi karahagaze”, nk’uko uwitwa Elina utuye i Kimironko, ariko akaba yaribarurije muri Gisozi yabitangaje.

Amabwiriza ya MINALOC ntakurikizwa

Ku wa 27 Kanama 2016, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC) yahaye amabwiriza ubuyobozi bw’utugari n’imirenge, yo korohereza abaturage gukora imigereka y’ibyiciro by’ubudehe, kugira ngo bongere cyangwa bagabanye urutonde rw’abagize umuryango, ariko hari abaturage bandika babisaba bavuga ko ubusabe bwabo budakurikizwa.

Ubuyobozi bw'utugari n'imirenge bufite ikibazo cy'ubucucike bw'abo buha servisi.
Ubuyobozi bw’utugari n’imirenge bufite ikibazo cy’ubucucike bw’abo buha servisi.

umuturage wo mu Kagari ka Musezero ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, agira ati "Ibi byatangiye kutugiraho ingaruka kuko hari umuturanyi wanjye wabyariye mu rugo ejo bundi"

Uwitwa Ernest utuye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yavuze ko umufasha we atwite inda y’imvutsi, ariko ngo bitewe n’urugendo rurerure umuntu akora kugira ngo abone mituweri, we ngo yaretse “kujya kujuragira”, yiyemeza guhomba amafaranga yose bazamusaba kwa muganga.

Umutesi Scovia, utuye muri Nyarugenge, na we yongeraho ko abakozi bo mu rugo be batatu badashobora kubona amakarita ya mituweri badatashye iwabo mu cyaro, kuko ngo bibasaba kuba hamwe n’imiryango yabo, cyangwa agahitamo kubashyirisha ku mugereka w’aho babarizwa; igikorwa afata ko “kiruhije kurusha ibindi byose”.

Ku ruhande rwa MINALOC, Ladislas Ngendahimana ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri iyi Ministeri, aravuga ko ntacyo bahindura ku byo amategeko avuga, birimo kumara ukwezi umuntu yarishyuye akabona kwivuza, kuba umuryango wose warishyuye, ndetse no gukurikiza amabwiriza yatanzwe yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.

Mu gihe uturere tugomba kugaragaza buri mwaka uburyo twesheje imihigo mu kugira abaturage benshi bafite ubwishingizi bw’ubuzima, bamwe mu banyamabanga nshigwabikorwa b’utugari baravuga ko uyu mwaka bitazoroha kwesa iyo mihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka