Urukiko rwanzuye ko umunyemari Mugambira akomeza gufungwa

Kuri uyu wa 25 Kanama 2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwemeje ko umunyemari Mugambira Aphrodice wari wajuririye igufungo cy’iminsi 30 y’agateganyo akomeza gufungwa.

Mugambira, nyiri Hotel Golf Eden Rock bakunze kwita Golf, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya, bivugwa ko yagikoze ategeka abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.

Urukiko rwavuze ko impamvu zose zatanzwe na Mugambira ajuririra gufungwa by’agateganyo ziririmo kuba ahakana icyaha, impapuro zigaragaza ko arwaye, gutanga umwishingizi ndetse n’amafaranga y’ingwate angana na miliyoni imwe, zitahawe agaciro.

Rwavuze ko k’ubw’uburemere bw’icyaha, kuba mu batangabuhamya harimo abagikora muri hoteli ye kandi batarabazwa no kuba hari umutangabuhamya wari watanze ubuhamya amushinja nyuma akivuguruza bigaragaza ko irekurwa rye ryabangamira iperereza.

Rwakomeje ruvuga ko kimwe hari hari umwe mu bakora kwa Mugambira wari watanze ubuhamya amushinja ko yamusabye kuryamana n’umukuriya wa hoteli yabyanga akamukubita, ariko ngo nyuma akaza kongera kwivuguruza akabihakana.

Iri somwa ribaye nyuma y’uko urubanza rwabanje gusubikwa, aho perezida w’uru rukiko wari wahawe inshingano zo kuruyobora yasabye kurukurwamo kubera byinshi bimuhuza na Mugambira mu buzima busanzwe.

Muri byo, harimo kuba Mugambira ari incuti ye ya hafi ndetse no kuba ari we umucumbikiye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura ku wa 12 Kanama 2016 rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Iki cyaha Mugambira akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka