Uruganda rutunganya inyama noneho rugiye kubakwa

Umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya inyama mu Karere ka Kayonza ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe kinini waradindiye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, arizeza ko 2016 uzarangira uruganda rutunganya inyama rwaratangiye kubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, arizeza ko 2016 uzarangira uruganda rutunganya inyama rwaratangiye kubakwa.

Hari hashize imyaka igera kuri ibiri ako karere gafite uwo mushinga kagombaga gufatanya n’abikorera ariko kuwushyira mu bikorwa byarananiranye.

Gusa, umuyobozi w’ako Murenzi Jean Claude aravuga ko noneho urwo ruganda rugiye gutangira kubakwa, ku buryo umwaka wa 2016 uzarangira hari ikimaze gukorwa.

Ati “Inyigo y’uruganda tuyimaranye umwaka urenga, hatagize igihinduka mu kwezi kwa cumi cyangwa kwa cumi n’abiri ruzaba rutangiye kubakwa. Ibyangombwa byose twakenera ubu twabibona mu buryo bworoshye.”

Kuba urwo ruganda rwaratinze kubakwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibibona nk’ikibazo kikiri mu bashoramari bo mu Rwanda.

Minisitiri François Kanimba, uyobora iyo minisiteri, avuga ko mu Rwanda hari abashoramari bafite amafaranga, ariko ngo usanga abenshi badakozwa ibyo gushora mu nganda.

Ati “Dufite abashoramari b’Abanyarwanda batari bake kandi bafite amafaranga, ariko abenshi bashora mu mazu, bake cyane ni bo bafite imishinga y’inganda. N’abo weretse umushinga ufatika barakubwira ngo ibintu by’inganda birarushya ntitubizi. N’abashyira hamwe ubushobozi ugasanga bashora mu mazu gusa cyangwa amahoteri.”

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorere mu Ntara y'Ihurasirazuba, Fabrice Habanabakize, na we yemeza ko umusanzu wabo nk'abikorera uhari.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorere mu Ntara y’Ihurasirazuba, Fabrice Habanabakize, na we yemeza ko umusanzu wabo nk’abikorera uhari.

N’ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza atanga icyizere ko uyu mwaka uzarangira urwo ruganda rwaratangiye kubakwa, abikorera babigenzemo gake bishobora kurangira uwo mushinga n’ubundi udashyizwe mu bikorwa.

Cyakora Habanabakize Fabrice, uyobora urugaga rw’abikorera mu Burasirazuba, na we aremeza ko rugiye kubakwa vuba.

Ati “Turifuza gufatanya n’abashoramari kandi tumaze kubabona, n’akarere karemera ko tuzafatikanya. Umwaka utaha uzatangira hari ibikorwa twatangiye ku buryo uzajya kurangira rugeze ahantu hashimishije.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye 40% by’inka zororerwa mu Rwanda. Gusa, aborozi ngo ntibabona inyungu ifatika kuko inka borora zijyanwa ku masoko yo hirya no hino bazitakajeho byinshi inyungu ikagarukira abaziguze.

Basanga urwo ruganda nirwubakwa bizatuma bakora ubworozi kinyamwuga kuko noneho bazaba bizeye isoko ribaha inyungu kandi rihoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nkuru iranshimishije cyane, cyane ko ndi umwe mubantu Batangas umusanzu ufatika mu gutunganya i nyama nuburyo zabonerwa amasoko kurwego mpuzamahanga, ndifuza gutanga umusanzu ufatika muri urwo ruganda, ndasaba akazi rwose nkatanga umusanzu wange

Habimana yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka