Uruganda rutunganya Coltan muri Afurika ruzubakwa mu Rwanda

Sosiyete “AB Minerals Corporation” itunganya ikanavangura amabuye y’agaciro ya Coltan, igiye gushinga uruganda rwa mbere muri Afurika mu Rwanda bitarenze mu 2017.

Frank Balestra, Umuyobozi Mukuru wa 'AB Minerals Corporation'.
Frank Balestra, Umuyobozi Mukuru wa ’AB Minerals Corporation’.

Umuyobozi Mukuru wa ’AB Minerals Corporation’, Frank Balestra avuga ko urwo ruganda ruzatanga amahirwe akomeye kuri Afurika, cyane cyane ko ari umugabane ukungahaye ku mabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye.

Yagize ati “Amakoperative y’abacukuzi b’amabuye ndetse n’abacukuzi ku giti cyabo bagize 80% by’abacukuzi b’amabuye bo mu gihugu muri rusange, bazabona uburyo bwo kugurisha umusaruro wabo ku ruganda batagombye kunyura ku bandi bantu.”

U Rwanda ni igihugu cya mbere cyohereza amabuye y’agaciro ya Coltan ku isoko mpuzamahanga, aho u Rwanda rwohereza 50% ya Tantalum y’isi yose. U Rwanda rwohereza coltan igizwe na ’Columbite’ ndetse na ’Tantalite’, ari yo itunganywa igakorwamo “Tantalum”.

Balestra avuga ko uretse korohereza abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubona isoko hafi, ngo ruzajya runatanga imisoro, bityo ubukungu bw’igihugu bwiyongere.

U Rwanda rwajyaga rwohereza Coltan idatunganije ku isoko mpuzamahanga kubera kubura inganda, bigatuma bayigurisha ku giciro gito none ubu izajya yoherezwa ku isoko itunganije.

’AB Minerals Corporation’ izanatanga akazi ku bantu bize ibijyanye n’ubutabire (chemistry) ndetse n’abize ibijyanye no gutunganya ibyuma (metallurgy), abize iby’imari n’icungamutungo (accounting and finance), abize ibijyanye na za laboratwari n’ibindi.

Biteganijwe ko umushinga wo kubaka urwo ruganda uzatwara miliyoni imwe y’amadorali y’Amerika. Ibikorwa byo kubaka bikazamara amezi umunani naho uruganda rugatangira gukora mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka