Urubyiruko rurasabwa kubyaza amahirwe imbuga nkoranyambaga

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rurasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurushaho kumenyekanisha isura y’igihugu mu iterambere.

Ni mu nama y’igihugu y’urubyiruko muri aka Kirehe yateranye ku wa 22 Nyakanga aho abenshi mu rubyiruko bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Bahawe ibiganiro ku ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga
Bahawe ibiganiro ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga

Kanamugire Ngabo Christian watanze ikiganiro ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga k’urubyiruko yatangajwe no gusanga abenshi mu rubyiruko batazi akamaro k’izo mbuga mu iterambere ry’igihugu,asanga barikoresha mu gusuhuzanya no guhana amafoto gusa.

Yagize ati“Ntibivuze ko muhagaze nabi mu ikoranabuhanga mu itumanaho ariko hari uburyo murikoresha nabi ntibigire inyungu ku gihugu kandi ari umwanya mwiza mwahawe,iryo tumanaho rikwiye kujyana no kumenyekanisha ibyo igihugu cyagezeho”.

Akomeza agira ati“Hari byinshi igihugu cyagezeho,mukwiye kwifashisha izo mbuga mugaragaza ibikorwa by’igihugu mu ishoramari,umutekano no mu bindi byinshi,ni mwe mukwiye kubikora nk’imbaraga z’igihugu,isi yabaye umudugudu. Dukoreshe imbuga ziriho zihutishe amakuru dusangira ubumenyi”.

Urubyiruko rwishimiye ubumenyi bungutse mu buryo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga bubaka igihugu.

Ishimwe Jean de Dieu agira ati“Tubonye ko twajyaga dukoresha nabi ziriya mbuga,biradufasha kumenya kwirinda ibibi dusanga kuri izo mbuga ibyiza tubishyiramo ingufu tugeze igihugu cyacu ku iterambere, gusa mu byaro turacyafite imbogamizi zo kuba hari ahataragera umuriro”.

Uwingeneye Josiane ati"Twajyaga kuri za twitter na facebook dukeneye gusuhuzanya gusa ariko tumenye ko hari uburyo twazifashisha twubaka igihugu cyacu,nibyiza turabikangurira n’abandi gusa mu byaro biragoye gukoresha izo mbuga”.

Uwanyirigira Clarisse umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko asanga urubyiruko ari rwo shingiro ry’iterambere asanga amahirwe yo kugira igihugu kidukunda akwiye kubyazwa umusaruro. Ati "Kuki tutakoresha imbuga nkoranyambaga twubaka igihugu kandi amahirwe yose twarayahawe?”.

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko urubyiruko rwa Kirehe rufite amahirwe yo kwiteza imbere bashinga inganda ziciriritse zishingiye ku buhinzi,ubucuruzi bwambukiranya imipaka,ibikorwa by’ubukorikori n’ibindi.

Yavuze ko urubyiruko rwashiriweho ibigega bitanga amafaranga abyara inyungu,asaba urubyiruko kugana ibyo bigega banifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye amakuru yabafasha mu iterambere ry’ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka