Umugoroba w’ababyeyi udakora neza ugira ingaruka ku miryango

Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru itangaza ko kudakora neza kw’umugoroba w’ababyeyi ari intandaro yo kudacyemuka kw’ibibazo byugarije imiryango.

Ubuyobozi bw'intara y'Amajyaruguru burasaba abahagarariye abagore kurushaho kubakangurira kudakomeza kwitinya.
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru burasaba abahagarariye abagore kurushaho kubakangurira kudakomeza kwitinya.

Nibimwe mu byagarutsweho ubwo i hagamijwe kugirango hakorwe ihererekanya bubasha kuri komite icyuye igihe ndetse ni nshya arinako bareberahamwe icyakorwa kugirango abagore bo muriyi ntara barusheho kwitezimbere.

Kudakorwa nk’uko bikwiye k’umugoroba w’ababyeyi n’imwe mu ngingo zibanzweho, mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’amajyaruguru yari igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gucyemura iki kibazo, kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2016

Kanyana Jeanine wo mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko ahenshi amaze kubona yasanze umugoroba w’ababyeyi uyuborwa n’umukuru w’umudugudu kandi atariko byari bikwiye kumera, ibyo bikagumya kudindiza iterambere ry’umugore ahanini riba ari naryo ry’umuryango.

Nyirankundabera Jeanine, komiseri w'ubutabera muri CNF ku rwego rw'igihugu, yifuza ko leta yafashe mu kwimakaza umugoroba w'ababyeyi.
Nyirankundabera Jeanine, komiseri w’ubutabera muri CNF ku rwego rw’igihugu, yifuza ko leta yafashe mu kwimakaza umugoroba w’ababyeyi.

Yagize ati “Kuba utitabirwa bawuvanga n’inama y’umudugudu, umuyobozi atumira inama akavuga ngo ni umugoroba w’ababyeyi. Ariko ugasanga n’inama y’umudugudu mu by’ukuri, ku buryo batawutunganya neza ngo ubone n’umugoroba w’ababyeyi koko.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyaruguru Uwitonze Modeste, yasobanuye ko kuba umugoroba w’ababyeyi udakorwa neza ari byo bituma ibibazo bikomeza kugaragara mu miryango.

Ati “Kuba udakorwa neza ni byo bituma ibibazo bikomeza kugaragara mu miryango, kuko ubundi ibibazo by’imiryango igize umudugudu byakagombye kuganirwaho muri rusange.”

Uwitonze yavuze ko bagiye kumanuka mu mudugudu bereka abantu ko umugoroba w’ababyeyi ari igisubizo cy’ibibazo biri mu miryango, kugira ngo barusheho kuwibonamo kurusha uko ufatwa nkuwa bagore gusa.

Nyirankundabera Jeanine komiseri w’ubutabera mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, we asanga ko kugira ngo umugoroba w’ababyeyi urusheho gukora neza hakwiye ubufatanye hagati ubuyobozi na CNF.

Ati “Ni ugukoranira hafi n’ubuyobozi bwite bwa leta, tukajya ku bayobozi b’imidugudu tukabereka ikibazo gikomeye mu mudugudu noneho tugafatanyiriza hamwe tugakoranira hafi kugirango umugoroba w’ababyeyi ugire ingufu kuko hakemukiramo ibibazo byinshi byo mu mudugudu.”

Muri iyi nama hanabaye amatora yo gusimbuza komite yari icyuye igihe, inshya yatowe isabwa kuzibanda ku gukemura iki kibazo cy’umugoroba w’ababyeyi udahabwa agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka