Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Umuganura w’uyu mwaka wa 2016 uzizihizwa werekana ibyo u Rwanda rukora ariko uhuzwe n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) mu rwego rwo kugaragaza umuco w’uyu mugabane.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe n'Umunyamabanga Uhoraho mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, yatangaje ko umunsi w’umuganura uzizihirizwa i Nyanza tariki 5 Kanama, uzabanzirizwa n’iserukiramuco rizamara iminsi ine.

Iri serukiramuco Nyafurika ry’imbyino rizatangirira i Kigali, tariki ya 1 Kanama 2016 ariko rikaba rizazenguruka intara zose.

Minisitiri Uwacu yasabye abikorera, abazerekana umuco Nyarwanda n’abaturage muri rusange, gutegura bihagije uburyo bazerakana u Rwanda mu rwego rw’umuco ndetse n’ibyo rukora.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro.

Yagize ati "Umusaruro uzamurikwa si ukomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa nka kera, kuko uyu munsi hari ibikorwa biva mu nganda, mu ikoranabuhanga, mu bukorokori, ubugeni n’ibindi. Turashaka rero kwerekana uwo musaruro."

Minisitiri Uwacu yavuze ko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifite urutonde rw’ibigo 106 bizamurika ibikorwa byabyo mu gitaramo cy’iserukiramuco kizabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku itariki ya 1 Kanama, ndetse kikaba kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga baturuka mu bihugu 14 bya Afurika.

Iserukiramuco rizakomereza mu turere twa Rusizi, Musanze, Kayonza na Nyanza, rikazajya ryitabirwa n’abamurika umuco n’ibikorerwa mu Rwanda bya buri ntara.

Nubwo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ngo wabaye muke, ndetse hakaba n’uturere twibasiwe n’amapfa kuva mu mwaka ushize, Minisitiri Uwacu yavuze ko kwizihiza umuganura bitagomba kureka gukorwa bitewe n’akamaro ko "guca bugufi kw’abayobozi iyo basabana n’abaturage, ndetse no gufashanya, gusangira no gusabana".

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko biteguye kwakira ibirori by’umuganura bizahizirizwa ku rwego rw’igihugu, kandi ko uretse imurika ry’ibikorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, umunsi w’umuganura uzabanzirizwa n’igitaramo cyiswe "Nyanza Twataramye" kizaba ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka