Uko umuganda witabiriwe hirya no hino - AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2016, mu Rwanda habaye igikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda, aho waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kubaka, gusukura no guharura imihanda.

Abanyamakuru ba Kigali Today aho bakorera mu ntara zitandukanye z’igihugu bahatubereye mu mafoto agaragaza uko abaturage basabana banagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Mu Karere ka Gasabo

Aha ni mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi.
Aha ni mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi.

Mu Karere ka Muhanga

Umuganda rusange ku rwego rw'akarere wabereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruri mu Murenge wa Shyogwe.
Umuganda rusange ku rwego rw’akarere wabereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruri mu Murenge wa Shyogwe.
Ingabo na polisi bifatanyije n'abaturage mu gikorwa cyo gutunganya amazu yubakiwe abatishoboye yubatswe mu buryo bwa 4 in one ( ni ukuvuga ko inzu imwe irimo enye).
Ingabo na polisi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutunganya amazu yubakiwe abatishoboye yubatswe mu buryo bwa 4 in one ( ni ukuvuga ko inzu imwe irimo enye).

Mu Karere ka Nyagatare

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Nyagatare ya 2, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ahatemwe ibihuru bikikije umugezi w'Umuvumba.
Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Nyagatare ya 2, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ahatemwe ibihuru bikikije umugezi w’Umuvumba.

Mu Karere ka Huye

Mu Mudugudu wa Nyabusunzu, Akagari ka Kimuna, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, mu gikorwa cy'umuganda hahanzwe umuhanda w'umugenderano mu mudugudu.
Mu Mudugudu wa Nyabusunzu, Akagari ka Kimuna, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, mu gikorwa cy’umuganda hahanzwe umuhanda w’umugenderano mu mudugudu.
Hari ahantu uyu muhanda wacishijwe mu rutoki. Nyir'ukurutera ngo yari azi ko uzahacishwa, abonye bitinze atera insina. Ntabwo umuganda waziranduye.
Hari ahantu uyu muhanda wacishijwe mu rutoki. Nyir’ukurutera ngo yari azi ko uzahacishwa, abonye bitinze atera insina. Ntabwo umuganda waziranduye.

Mu Karere ka Ruhango

Umuganda wakorewe mu Kagari ka Buhoro, Umudugudu wa Muhororo ya kabiri, ahagiye kubakirwa imiryango 12 yari ituye nabi.
Umuganda wakorewe mu Kagari ka Buhoro, Umudugudu wa Muhororo ya kabiri, ahagiye kubakirwa imiryango 12 yari ituye nabi.

Mu Karere ka Nyamasheke

Umuganda wakozwe haharurwa umuhanda ujya Ku kigo cya EP Nyagisasa.
Umuganda wakozwe haharurwa umuhanda ujya Ku kigo cya EP Nyagisasa.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo bakoranye morale.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo bakoranye morale.

Mu Karere ka Muhanga

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yitabiriye umuganda wabereye mu Mudugudu Munyinya.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yitabiriye umuganda wabereye mu Mudugudu Munyinya.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabashimiye kumakuru meza kanndi yizewe mutujyezaho murabanya makuru beza kbs

Rutikanga Viateur yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka