Uko umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli wagenze mu gihugu
Mu kagari ka Musero, umurenge wa Gisozo akarere ka Gasabo, abaturage bafatanyije kubakira umwe muri bagenzi babo
Mu karere ka Musanze ingabo zafatanyije n’abaturage gutunda amabuye yo gukora umuhanda.
Mu karere ka Nyagatare mu muganda hasibuwe imihanda haterwa n’ibyatsi birwanya isuri.
Mu karere ka Rutsiro wakorewe mu murenge wa Mushonyi, aho umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tonny Nsanganira yatangije igihembwe cy’ihinga.
Abatuye akarere ka Kirehe, umurenge wa Nyamugari akagari ka Kiyanzi bakoze umuganda wo kwiyubakira ivuriro rito.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yifatanyije n’abatuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara mu muganda, ahahinzwe hanaterwa imyumbati.
Mu karere ka Muhanga umuganda wakozwe haterwa ibiti kuri TVT Kivumu mu murenge wa Cyeza.
Mu muganda wabereye mu karere ka Kayonza umurenge wa Kabare, minisitiri Stella Ford Mugabo yifatanyije n’abaturage haterwa ibigori.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|