Ubusilamu ntaho buhuriye n’ibikorwa bw’iterabwoba-Sheh Maniriho

Umuyobozi w’Ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheh Maniriho Ismail, avuga ko Ubusilamu buri kure cyane y’iterabwoba kuko bigisha urukundo.

Bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutse.
Bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutse.

Yabivugize nyuma y’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, cyabaye kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016 kikaba kitabiriwe n’urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu binyuranye, aho rwaje mu Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusoma no gufata mu mutwe Korohani.

Sheh Maniriho Ismail wifatanyije n’uru rubyiruko muri iki gikorwa, avuga ko Isilamu ntaho ihuriye n’imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “ Politiki Abayisilamu tugenderaho mu Rwanda isobanura neza ko Ubusilamu ntaho buhuriye n’iterabwoba. Ubusilamu ni amahoro, ni urukundo no kwishyira hamwe, ni yo mpamvu nk’urubyiruko tugomba kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera abantu byangiza isura yacu”.

Akomeza avuga ko abagishaka gukorana n’imitwe y’iterabwoba nta mwanya bafite mu Rwanda kuko nta cyiza cyayo.

Umwe muri uru rubyiruko, Rehema Queen, avuga ko abaturutse mu mahanga babonye ubutumwa bwiza bazajyana.

Ati “Bishimiye gusura uru rwibutso kuko biboneye ibyabaye mu Rwanda ariko kandi batangajwe n’intambwe rugezeho rwiyubaka. Bajyanye ubutumwa bubwira abatinyaga kuza mu Rwanda ko uko barutekerezaga atari ko ruri kuko bakiriwe neza”.

Berekwa banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Berekwa banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sheh Nitanga Jamidu ukuriye itsinda ryateguye iri rushanwa, avuga ko kuba mu basuye urwibutso harimo n’abana bifite akamaro.

Ati “ Ni ngombwa ko abana bato bamenya amateka bityo batangire hakiri kare kwirinda ibikorwa by’urugomo ndetse n’ababa bafite ibitekerezo bidahwitse birimo n’iby’ubuhezanguni bigishwe babireke bagire imyitwarire myiza”.

Ahamad Swidikiy, Umunyamisiri akaba n’umukemurampaka muri iri rushanwa, yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda akumva bitazagira ahandi biba.

Ati “Ni ubwa mbere nsuye iki gihugu, ariko ibyishimo nari mfite ngisura bihindutse agahinda nyuma yo kubona ibyakibayeho. Ibi ni ibikorwa by’ubunyamaswa byatwaye ubuzima bw’abantu n’ibintu ndetse n’ibyishimo by’Abanyarwada, natanga ubutumwa bw’uko bitazongera kuba ukundi ku isi”.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya gatanu arimo kubera mu Karere ka Gicumbi, yitabiriwe ahanini n’abana bato baturutse mu bihugu icyenda byo ku mugabane w’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bavandimwe muramenye mwisebanya Islamu ntaho ihuriye rwose niterabwoba None se ko Abacengezi biyitaga ingabo za Yesu ubu koko twari dushyigikiye ibitekerezo byabo twiba bamunyangire kuko icyaha nicyanyiri kugikora buri Muntu yikorera umuzigo we.

muvunangoma Denise yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

cecekaho sha Kamali, abamaze abanyarwanda baraho bayislam cg abatimbuye imbaga yaba nya Japan baraho bayislam byihorere byose nibwo babiteye izo ningaruka sha

kasaaa yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

reka sha ibi nibyo mwivugira. ubundi mutandukanya mute Islam n iterabwoba gute? ko abakora iterabwoba ari abasilamu. niyo batabikora mu izina ry idini ariko ni abayoboke baryo. ni nkuko umwana wawe yakwiba, nubwo aba atari wowe wibye ariko uba warareze nabi.

kamali yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka