Ubushakashatsi busoza amashuri bwatumye akora uruganda rw’ifu

Ubushakashatsi Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Ngoma yakoze asoza amashuri ye mu by’ubuhinzi ngo bwatumye akora uruganda rw’ifu ikungahaye ku ntungamubiri.

Ifu ikorerwa mu ruganda rwa Bizimana.
Ifu ikorerwa mu ruganda rwa Bizimana.

Ubwo yasozaga amashuri ye mu buhinzi (Agriculture Engineering) mu Ishuri Rikuru rya Kibungo INATEK muri 2011 kuri ubu ryahindutse kamiunuza ya UNIK, Bizimana yakoze ubushakashatsi ku buryo bwo gukora ifu y’igikoma yarandura imirire mibi mu bana.

Ashingiye ku bumenyi yari amaze imyaka itanu ahabwa muri kaminuza yakemanze ubuziranenge bw’igikoma ababyeyi bagaburira abana babo, maze akora ubushakatsi bugamije kureba uburyo yakora ifu yujuje ubuziranenge n’intungamubiri kandi ku buryo byakorohera umubiri gukoresaha intungamubiri ziri mu gikoma.

Bizimana agira ati “Ababyeyi twaraganiriye nsanga baha abana igikoma, ariko nsanga igikoma babaha bo bibwira ko ari igikoma ariko atari cyo.”

Avuga ko nk’iyo batetse igikoma cya kawunga, iyo bamaze gushyira ifu mu mazi,igikoma kigafata cyane (kubera amido ibamo), urimo kugiteka ngo ashyiramo amazi meshi kugeza igihe ya amido itagishobora gukurura amazi ngo gifate, bityo ngo ugasanga yagifunguye bikabije na za ntungamubiri zikagenderamo.

Ibi ngo ni byo byateye Bizimana gukora ubushakashatsi ku ifu y’igikoma cy’bigori na soya byabanje kumezwa (“Germinstion”), nyuma bikanikwa bikabona gukorwamo ifu ifite intungamibiri, itagora umubiri kwakira.

Bizimana wakoze ubushakashatsi ku ifu y'igikoma bikamugeza ku kwikorera uruganda.
Bizimana wakoze ubushakashatsi ku ifu y’igikoma bikamugeza ku kwikorera uruganda.

Ni ubushakashatsi buri mugitabo yise “Téchnique de gérmination pour amaliorer la qualité de la bouie pour les enfants’; Tugenekereje twakwita “Uburyo bwo kumeza (ibigori cyangwa soya) hagamajwe kongera ubwiza bw’igikoma”.

Ireme ry’ubu bushakashatsi ryatumye abasha gushinga uruganda yise”PANOVITA” rutunganya ifu y’igikoma cy’abana na kawunga y’ibigori,rukorera ahitwa i Musamvu mu Murenge wa Kibungo.

Bizimana agira inama abanyeshuri barangiza kaminuza gukora ubushakashatsi batagamije impamyabushobozi gusa, bagakora ububabera ikiraro kibinjiza mu kwihangira imirimo izababeshaho mu gihe bazaba bavuye ku ntebe y’ishuri.

Bizimana Jean Bosco yafashijwe na Kaminuza ya Kibungo yigagamo, USAID na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, atangiza uruganda mu 2012 ahereye kuri miliyoni zigera kuri 20, ariko ubu ibyo akora birabarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 100 z’amanyarwanda.

Yahaye akazi bakozi cumi na batanu bahoraho, kandi afite imashini zishobora gutunganya toni 10 z’ifu y’igikoma na kawunga ku munsi ndetse n’imodoka ebyiri zishyira ifu be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka