Byavuzwe n’abo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana tariki 15 Kanama 2016, ubwo basangiraga umuganura n’abandi baturage mu muhango bateguriwe na Kiliziya Orthodoxe mu Rwanda.
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko bari baragizwe ibicibwa kuko bakumirwaga ahantu hose bashobora guhurira n’abandi.
Hari n’imvugo zabasebyaga zivuga ko ari Abanyamwanda batagira umuco, ibyo ngo bigatuma n’ahabaye ibirori babirebera ahitaruye kuko batabaga bemerewe kwegerana n’abandi.
Uwitwa Hategekimana Deogratias ati “Bavugaga ngo turi abanyamwanda ngo turya intama, haba habaye ibirori ugasanga turi hirya iyo, bakanywa bageza hasi ku bivuzo bagaterura cya kibindi bakatuzanira tukanyunyuza.”
Yungamo ati “Leta y’Ubumwe yakuyeho ibintu bibi byinshi kuko ntitukinenwa, nkaba nsaba Imana ngo izadukomereze iyi Leta kuko yatugejeje kuri byinshi.”
Mu Murenge wa Kigabiro abasigajwe inyuma n’amateka bafite itorero ry’imbyino n’indirimbo barihuriyemo n’abandi Banyarwanda batari muri icyo cyiciro.
Hari abavuga ko babyiruka babwirwaga ko bagomba kwirinda icyatuma bahura n’abasigajwe inyuma n’amateka, ariko ubu ngo basanga urwo rwango nta shingiro rwari rufite nk’uko Uwimana Euphrance abivuga.
Ati “Kera nta muntu wavangaga n’Abatwa. Nabonaga bagira iriba ryabo, twagiraga ibirori bakarara babyina sogokuru akabaha intama cyangwa ikirambu cy’inyana cyavutse. Barabahezaga ntabwo bahuraga n’abandi ariko ubu turasangira.”
Intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugezeho ni yo yatumye abasigajwe inyuma bongera kujya ahabona.
Bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakavuga ko batazahwema gushyigikira iyo gahunda babinyujije mu mbyino n’indirimbo bakoresha mu itorero ryabo.
Tuyisenge Hamilcal Fidele uhuza ibikorwa bya Kiliziya Orthodoxw akaba n’imboni ya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri iyo Kiliziya, avuga ko hakozwe byinshi kugira ngo ubumwe bushoboke, ariko ngo abantu ntibakwiye guterera iyo kuko ari urugamba rukomeza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
That is a sign of unity and cooperation. Long live the current government!