Ubumenyi ntibukwiye gutuma umuco utakara " Prof Nshuti Manasseh "

Prof. Nshuti Manasseh washinze Kaminuza ya Kigali, yavuze ko umuntu wize agomba kugira umuco, bitaba ibyo akaba ntacyo yubakiyeho.

Prof Nshuti Manasseh yasabye abanyeshuri bashya kujyanisha Ubumenyi n'umuco
Prof Nshuti Manasseh yasabye abanyeshuri bashya kujyanisha Ubumenyi n’umuco

Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeli 2016, ubwo Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, yakiraga abanyeshuri bashya 120.

Aba banyeshuri baje kwiga muri iyi kaminuza, mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017.

Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu myigishirize ya za Kaminuza, yababwiye ko umuco ugomba kubaranga mu gihe bakiri ku ntebe y’ishuri, ndetse n’igihe bazaba barangije kwiga.

Yagize ati “Umuntu wize udafite umuco, ntacyo yaba yubakiyeho kuko byombi biruzuzanya .

Ntabwo kimwe cyabaho ngo ikindi kibure, ngo umuntu azagire icyo ageraho mu buzima”.

Prof Nshuti Manasseh yabwiye abo banyeshuri ko kwiga cyane ndetse no kwiga mu mahanga, bidakwiye gutuma bata umuco.

Ati “ Nize mu mahanga ariko ibyo ntibyatumye ntakaza umuco w’igihugu cyanjye. N’ aba banyamahanga mubona bari mu Rwanda, ntabwo basubira iwabo baratakaje uwabo”.

Bamwe mu banyeshuri bakiriwe muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze
Bamwe mu banyeshuri bakiriwe muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze

Bamwe mu banyeshuri bakiriwe muri iyi Kaminuza , bishimiye ko ibazaniye impinduka n’ubumenyi, bizabafasha kwigirira akamaro ndetse bakakagirira igihugu.

Umukundwa Jessica ubahagarariye yagize ati “Iyi Kaminuza izanye byinshi twaridukeneye kugira ngo dufatanye n’abandi mu kubaka igihugu”.

Iyi Kaminuza ifite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo, izajya yongeraho amasomo afasha abacungamutungo, kuba abanyamwuga bemewe ku rwego rw’isi.
Ku mpamya bumenyi isoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo, bazajya bongererwaho indi yitwa Certified Public Accountant, igaragaza ubunyamvuga mu icungamutungo.

Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, ifite abanyeshuri 598 bashaka impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu mashami anyuranye .

Muri ayo mashami harimo icungamutungo, ubushabitsi, ikoranabuhanga n’ibindi bikenewe ku isoko ry’umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka