U Rwanda rwinjiye mu ihuriro ry’abahanga mu by’imiti ku isi

Urugaga Nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti rwemerewe kwinjira mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’abahanga b’imiti (FIP), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga bakora.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine byinjiye muri iri huriro kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukwakira 2016, mu nteko rusange y’uwo muryango mpuzamahanga irimo kubera i Buenos muri Argentine.

Dr. Muganga Raymond, uyobora urugaga Nyarwanda rw'abahanga b'imiti
Dr. Muganga Raymond, uyobora urugaga Nyarwanda rw’abahanga b’imiti

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti (Rwanda National Pharmacy Council) Dr. Raymond Muganga, yavuze ko kwinjira ihuriro mpuzamahanga ry’abahanga mu by’imiti ari amahirwe akomeye kuri bo.

Yagize ati “Urugaga rwacu nibwo rukivuka, kuba umunyamuryango wa FIP ni amahirwe akomeye kuri twe kuko bizadufasha kumenyana n’abandi no gukorana n’indi miryango itandukanye mu ntumbero yo guteza imbere umwuga wacu ku rwego mpuzamahanga n’u Rwanda by’umwihariko.”

Ihuriro mpuzamahanga ry’abaganga b’imiti rigizwe n’imiryango 139 iva mu bihugu bitandukanye ku isi irimo inzobere mu by’imiti n’imikoreshereze myiza yayo.

Mu nteko rusange y’uyu muryango yitabiriwe n’inzobere mu by’imiti 2200 zo mu bihugu 98, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FIP, Luc Besançon yavuze ko bazafasha urugaga nyarwanda mu bijyanye n’amategeko no kongerera ubushobozi abarimu mu bya farumasi.

Mu itangazo ryasohowe n’urugaga nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti, ubuyobozi bw’uyu muryango bushimangira ko hari byinshi bazungukura kwinjira mu ihuriro birimo nko kwigira ku yindi miryango ndetse no gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere umwuga wabo.

Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti rwashyizweho rufite abanyamuryango 600. Rwashyizweho muri 2013 ishinzwe gushyiraho amategeko agenga umwuga w’abaganga b’imiti no gutanga inama ku nzego za Leta ku bijyanye n’imiti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambwe tumaze gutera ni ntagereranywa mu guha service y’ubuvuzi abatugana, umufarumasiye mbona akenewe cyane muri society nyarwanda kko usanga abaturage benshi bafata imiti nabi kd burya gufata imiti uko bidateganyijwe byinjiza umubiri cyane imwe Intego yanjye ni ukuba umuganga w’ikitegerezo imyaka nize numvaga umwuga wanjye nkukunze. Banyarwanda twebwe bafarumasiye twishimiye ko muduha icyizere kko mubona dushoboye niyo mpamvu tuzabaha ubuvuzi, ubuzima tubinyujije mu gukoresha umuti uko ukwiye gukoreshwa. Haba mu Rwanda cg ku isi yose. Kujya muri FIP ni intambwe izadufasha mu guteza imbere uyu muganga.

Phn Wellars Nturambirwe yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka