U Rwanda na Congo barasuzuma imyanzuro y’ubuhahirane

Impuguke za Congo Brazaville ziri mu Rwanda kuganira ku myanzuro yashyizweho mu guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi

Umunyamabanga wa Leta (y'u Rwanda) muri MINAFET, Amb. Kambanda Jeanine n'uwa Congo Brazaville, Cyprien Sylvestre Namina, batangiza inama n'abambasaderi b'ibihugu.
Umunyamabanga wa Leta (y’u Rwanda) muri MINAFET, Amb. Kambanda Jeanine n’uwa Congo Brazaville, Cyprien Sylvestre Namina, batangiza inama n’abambasaderi b’ibihugu.

Mu nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Nyakanya 2017 mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Jeanine Kambanda, yatangaje ko inama izamara iminsi itatu izafasha impuguke z’ibihugu byombi kugenzura ibyashyizweho n’abayobozi b’ibihugu mu guteza imbere ubuhahirane n’ubufatanye.

Bimwe mu byatangajwe na Amb. Kambanda bitashoboye gushyirwa mu bikorwa bagomba kwiga uko byagerwaho, birimo ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hamwe no kongera ubucuruzi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ububanyi n’amahanga ya Congo Brazaville, Cyprien Sylvestre Namina, avuga ko bizeye ko inama y’impuguke izafasha ibihugu guhahirana no gufashanya mu byiciro bitandukanye.

Iyi nama ihuje impuguke z’ibihugu by’u Rwanda na Congo ni inama ya kane ikurikira iyabaye mu 2013 yigiwemo ibyashingirwaho mu bufatanye n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ibyagombaga kwibandwaho birimo ingendo z’indege, ubucuruzi, ubukerarugendo, guteza imbere ibidukikije n’isuku, imibereho myiza y’abaturage, imiturire, ingufu, umutekano mu byagisirikare, ubutabera, uburobyi, itumanaho, guteza imbere imishinga minini n’imito ndetse no gukemura ikibazo cy’impunzi.

U Rwanda na Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu 1976 naho inama yahuje ibihugu byombi yabaye tariki ya 29 Kanama 1984.

Umubano w’u Rwanda na Congo wongeye kuvugururwa mu Ugushyingo 2010, naho 2011 impuguke z’ibihugu byombi zihura ziganira ku byashyirwamo imbaraga mu bufatanye n’ubuhahirane ndetse hasinywa amasezerano y’ubucuruzi, ubukerarugendo, guteza imbere umurimo n’ingendo z’indege.

Inama ya gatatu yabaye mu 2013, ibihugu byombi byemeranyijwe ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubwuzuzanye bw’umuryango n’umuco na siporo.

Muri uwo mwaka, ni bwo Perezida Kagame yasuye Congo Brazaville aganira na Perezida Sassou N’guesso ndetse bituma na we asura u Rwanda mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka