Skype iri kwifashishwa mu gukangurira abataratahuka bava Congo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare kiratangaza ko kifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype bakangurira abatarataha gutaha.

Skype ni uburyo abantu bahamagarana imbonanubone, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Skype ni uburyo abantu bahamagarana imbonanubone, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yashyizweho nyuma yo gusanga muri mu mashyamba ya Congo ahakiri Abanyarwanda batakibasha kumva neza Radiyo, nk’uko umuyobozi w’iki kigo Jean Sayinzoga abitangaza.

Agira ati “Hagomba kuba harimo n’abaje kubera ko bumvishe biriya dukoresha bya Skype, kuko n’iyo tutavuganye bari mu kigo, ariko abari mu kigo babaha amakuru. Uwo niwo musaruro dufite rero, tukabona ko ubutaha tuzagira benshi kandi barimo n’abayobozi.”

Abatashye baravuga ko muri FDLR hakibarirwa abasirikare bari hagati ya 4500 n'ibihumbi 6.
Abatashye baravuga ko muri FDLR hakibarirwa abasirikare bari hagati ya 4500 n’ibihumbi 6.

Avuga ko bizera ko iyi gahunda izagira umusaruro kuruta izari zisanzwe zikoreshwa, kuko abantu bari muri ayo mashyamba babasha kuvugana n’abari mu Rwanda imbonankubone.

Mu mezi atatu bamaze mu ngando zibategura gusubira mu buzima busanzwe i Mutobo mu karere Musanze, abagabo n’abagore 58 bagize icyiciro cya 57 bitandukanyije n’umutwe wa FDLR, bavuga ko igihe bamaze mu mashyamba basanze barataye igihe.

I Mutobo bahigishirizwa byinshi birimo gusoma no kwandika, kwihangira umurimo ndetse n'amasomo yerekeranye n'uburere mboneragihugu.
I Mutobo bahigishirizwa byinshi birimo gusoma no kwandika, kwihangira umurimo ndetse n’amasomo yerekeranye n’uburere mboneragihugu.

Tuyisenge Jannet umwe mu bagore bane bari muri iki cyiciro, avuga ko nta cyiza na kimwe yigeze abona mu buzima babayemo muri Congo ureste umuruho. Ariko akavuga ko yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda mu iterambere bakataje.

Ati “Bagenzi banjye basigaye muri Congo ndabashishikariza kuza biyame iriya ngengabitekerezo badushiramo ngo umuntu utashye mu Rwanda aricwa njye nasanze ari ukubesha.

Nyuma y'imyaka bamaze mu mashyamba ya Congo, ngo bitegye gufatanya n'abandi baharanira guteza igihugu cyabo imbere.
Nyuma y’imyaka bamaze mu mashyamba ya Congo, ngo bitegye gufatanya n’abandi baharanira guteza igihugu cyabo imbere.

Baze twubake urwatubyaye duteze igihugu cyacu imbere cyane yuko umugore nasanze mu Rwanda yaragize agaciro kuruta uko byabaga mbere.”

Nubwo umutwe wa FDLR wasubiranyemo imirwano ikagwamo abatari bacye, bamwe mu batahutse bavuga ko FDLR isigaranye abasirikare babarirwa hagati ya 4500 n’ibihumbi 6, mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka