San Francisco: Ibirori bya Rwanda Cultural Day birarimbanyije

Abanyarwanda baturutse imihanda yose bamaze kugera kuri Hoteli ya Marriott Marquis, iherereye mu Mujyi wa San Fransisco, ahagiye guteranira ibirori bya Rwanda Cultural Day.

Mu bamaze kuhagera harimo abikorera n’abahagarariye Leta y’u Rwanda bamaze kugera mu byicaro. Ibikorerwa mu Rwanda birimo Icyayi, ibiribwa n’imitako na byo biri mu biri kumurikwa.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Agaciro: Umunsi w’umuco, umurage w’Agaciro."

Minisitiri Mushikiwabo yagejeje abitabiriye ibi birori intego y'uyu munsi.
Minisitiri Mushikiwabo yagejeje abitabiriye ibi birori intego y’uyu munsi.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo atanga ijambo ry'ikaze
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo atanga ijambo ry’ikaze
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd (hagati) nawe yitabiriye Rwanda Cultural Day
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd (hagati) nawe yitabiriye Rwanda Cultural Day
Muyango afatanyije n'itorero Urukerereza bagarutse ku migenzo y'umuco Nyarwanda.
Muyango afatanyije n’itorero Urukerereza bagarutse ku migenzo y’umuco Nyarwanda.
Itorero Urukerereza riri gushyushya abitabiriye ibirori bya Rwanda Cultural Day.
Itorero Urukerereza riri gushyushya abitabiriye ibirori bya Rwanda Cultural Day.
Abitabiriye ibirori bya Rwanda Day batangiye kugera mu byicaro
Abitabiriye ibirori bya Rwanda Day batangiye kugera mu byicaro
Urukerereza ruri gususurutsa abitabiriye Rwanda Cultural Day
Urukerereza ruri gususurutsa abitabiriye Rwanda Cultural Day
Rwanda Cultural Day yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Rwanda Cultural Day yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka