Rusizi: Umutingito wahitanye umwana abandi 19 barakomereka
Umutingito ufite ubukana buri hejuru wibasiye akarere ka Rusizi, wahitanye umwana w’imyaka ine, abantu 19 barakomereka, inzu 12 n’imodoka 2 birangirika.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Nzeli 2016, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, habaye umutingito udakabije umwanya muto, biba nkibisanzwe. Nka nyuma y’isaha imwe haba undi urusha ubukana uwa mbere, ari nawo wangije ibintu byinshi.
Mutabazi Charles, wo mu mujyi wa Kamembe, avuga ko bashutswe n’umutingito wa mbere, urangiye bagasubira mu mazu bibwira ko ari ibisanzwe. Nyuma ngo babaye nkabakubiswe n’inkuba bumva undi mutingito ibikuta bitangira kubagwira.
Ati “Uwambere waje tugirango ntawundi ugaruka hashize umwanya haza undi ukaze abantu barakomereka abantu bose bari hanze sinzi ko hari abarara mu mazu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusiz,i Harerimana Frederic yahumurije abaturage bo muri ako karere.
Agira ati ”Ubutumwa duhereza abaturage nuko batagomba kumva ko umutingito uhoraho niba waje watambutse ariko boye kwibwira ngo byarangiye ,birinde kurwana basohoka munzu kuko abenshi bahura n’ibibazo bahunga ibikuta bikabagwira.”
Ibitekerezo ( 24 )
Ohereza igitekerezo
|
TURIHANGANISHA ABABURIYE IBYABO MURUWO MUTINGITO.
UWO MWANA WAHABURIYE UBUZIMA IMANA IMWAKIRE,
UMURYANGOWE TUWIFURIJE GUKOMERA.
Abaturage ba Rusizi bakomere kandi bihsngane. Gusa abagiye inyubako bajye bibuka kuzishyira mu bwishingizi.
Abaturage Ba Rusizi Twihangane Kandi Muhumure Twisunge Rurema
Abanyarda nabanyarwandakazi baruszi uwiteka abatabare ubwo nubwakabiri
Twese abanyarwanda twifatanyije nabenedata mukababaro batewe n, umutingito bihangane cyane rwose Leta irebe ukoyabasha knd n, Imana bahumure ibarihafi
Twese abanyarwanda twifatanyije nabenedata mukababaro batewe n, umutingito bihangane cyane rwose Leta irebe ukoyabasha knd n, Imana bahumure ibarihafi
Nshuti bavandimwe mwihangane kuko hano nikwisi kandi is ibije byose tube tumenya kubyakira nogufashanya mugihe cyose, abayobozi muteganye ikigega gikomeye cyogufasha abahuye nibiza nkibi bikoneye mugihe bimaze kugaragara ko akakarerre kibasiwe nikiza gifite imbaraga otherwise twazasanga akakarere kagiye lose tutarabyiteguye Kate.bayobozi bigihugu mwohereze inzobere muri Geology
Kugirango zige neza ibyaka karere nukuri birarenze.murakoze cyaaane Fred
nange?ndirusizi-mumudugudu
wantenyi
ni,hanganisha
DUkomeje kwihanganisha imiryango yahuye nicyo cyiza.
Reka Mvuge Ngo Iyisi Idufitiye Ishyari Kuko Tuzayivamo Tukajya Iwacu Heza Mu Ijuru Kdi Nimwihangane Imana Irabizi Kandi Hari Nicyo Yabikoraho.
Abo bangirijwe numutingito nibihangane kd umuryago wakuwemo umwana ni ukomere
Mwihangane cyane abanya kamembe no kubabuze umuntu