Rusizi: Umudugudu urusha akarere kwitabira Mituweri

Umudugudu wa Kabarore wageze ku 100% ku rwego rw’Akarere ka Rusizi bo bataragera kuri 40 mu bwisungane mu kwivuza bwa mituweri

Abaturage bishimira ibyo bamaze kugeraho
Abaturage bishimira ibyo bamaze kugeraho

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabarore mu Murenge wa Muganza muri Rusizi barashimirwa n’ubuyobozi kuba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko aba baturage b’Umudugudu wa Kabarore bose bamaze gutanga mituweli aho ngo bageze ku kigereranyo cy’ijana ku ijana, mu gihe hashize ukwezi kumwe gusa bakangurirwa kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, avuga ko abaturage bo mu mudugudu wa Kabarore bishimira ko banateganyirije ubuzima bwabo batanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2016-2017.

Abana bishimira ko bagiye kwivuza ku buntu
Abana bishimira ko bagiye kwivuza ku buntu

Agira ati ”Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabarore bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bifite aho bihuriye kuko banazi neza ko n’ubuzima bwabo babuteganyirije kuko n’uwaramuka arwaye azi neza ko yakwivuza ni ibyiza by’impurirane.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko ubu bamaze kumenya akamaro ku bwisungane mu kwivuza, aho ngo bahoraga barwara bakabura uburyo bwo kwivuza kuko ngo boroherwa no kwivuza kuri make aho bakwivuriza hose.

Niyigena Jean Pierre avuga ko bagize uruhare bose muri icyo gikorwa aho bagiye bahwiturana mu miganda n’indi minsi yihariye abadashoboye bakishyurirwa n’abandi.

Avuga ko kuri ubu bashimishijwe no kuba bararangije kwishyurira mituweri bakaba batangiye kwishyurira n’abandi

Agira ati” Hari igihe najyanye umwana kwa muganga banca amafaranga 4600 kandi umuntu watanze ubwisungane acibwa amafaranga 200.

Byatumye twicara n’umuryango wanjye turavuga ngo nta kindi twakora tutaratanga mituweri none dushimishijwe no kuba twatangiye kwishyurira indi midugudu.”

Umudugudu wa Kabarore wo wageze ku 100% ku rwego rw’akarere ka Rusizi bo bataragera kuri 40 mu bwisungane mu kwivuza bwa mituweri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka