Rusizi: Abashoramari bagiye gufashwa gukora imishinga migari

I&M Bank Ltd iravuga ko yiteguye gufasha abashoramari mu karere ka Rusizi kugira ngo babashe gukora imishinga migari itarabona abayikora.

Ubuyobozi bw’iyi Bank buvuga ko bwiteguye korohereza abashoramari b’Akarere ka Rusizi kugirango babashe kwiteza imbere banateza akarere kabo imbere mu buryo bw’imyubakire.

I&M Bank mu Rwanda Robin C. Bairstow asobanurira abakiriya bayo serivisi batanga
I&M Bank mu Rwanda Robin C. Bairstow asobanurira abakiriya bayo serivisi batanga

Nyirindekwe Callixte ushinzwe abikorera baciriritse muri I&M Bank Ltd avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabagaragarije imishinga iri muri aka karere itarakorwa mu rwego rwo kugira ngo borohereze abashoramari kubona amafaranga kugirango biteze imbere ndetse n’akarere.

Ati” Muri gahunda zitugenza tubonana n’abakiriya bacu hanyuma tukabonana n’abayobozi b’akarere batugaragarije imishinga iri muri aka karere kubaka amazu aciriritse ntabwo ari ibintu bikomeye umushinga ukozwe n’abantu baha bakegera bank tugakorana twafatanya kuwukora.”

Abakiriya ba I&M Bank bavuga ko bagiye kuyigana ikabaha inguzanyo bakiteza imbere
Abakiriya ba I&M Bank bavuga ko bagiye kuyigana ikabaha inguzanyo bakiteza imbere

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko baguze ubutaka mu mujyi bwa miriyoni ijana bwo kubakaho amazu aciriritse ariko ngo hashize amezi 6 nta n’umwe wari wasaba ubwo butaka aha nawe akaba avuga ko biteguye korohereza abifuza kubukoreraho.

Ati” kubaka amazu aciriritse ntabandi bazabikora atari mwe , twaguze ubutaka bwa Miriyoni ijana turashaka umushoramari tubuhereza akubakaho amazu aciritse tumaze amaze 6 ntiturabona numwe, ntabwo aribyo ko amahirwe dufite ajyanwa n’abandi.”

Bamwe mu bashoramari bo mu Karere ka Rusizi bakorana n’amabanki bavuga ko kudatinyuka kwaka inguzanyo no kutishyira hamwe aribyo bibazitira mu kubaka akarere kabo ariko kuba basobanuriwe uburyo bashobora koroherezwa ngo bagiye kwishyira hamwe bagana amabanki kugirango abaguze.

Sibomana cyprien avuga ko benshi mu bakorana n’ibigo by’imari bitinya mu kwaka inguzanyo ariko ngo ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi bw’akarere kimwe n’abayobozi b’amabanki bwo kuborohereza kugera ku bikorwa bifuza ngo bizatuma bishira hamwe bityo bake inguzanyo zo kwiteza imbere.

Ati” Ni ukwegera ubuyobozi abantu ntitwitinye tugashora amafaranga mu mishinga ihari twifashishije amabanki kugirango twiteze imbere.”

Iyi banki yageze mu karere ka Rusizi mbere y’izindi ifite ifite abakiriya 1000 ikaba ifite intego yo kubongera .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka