Rayon Sports yinjije Milioni 25Frws mu igurishwa rya Kasirye

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugurisha Davis Kasirye muri Motema Pembe ya Congo, iratangaza ko amafaranga yinjiye mu kigega cyayo ari Milioni 25Frws.

Davis Kasirye uzahora yibukwa n'abafana ba Rayon Sports, kubera ibitego bitatu muri 4-0 batsinze APR Fc uyu mwaka
Davis Kasirye uzahora yibukwa n’abafana ba Rayon Sports, kubera ibitego bitatu muri 4-0 batsinze APR Fc uyu mwaka

Mu mpera z’iki cyumweru gishize ni bwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports berekeje i Kinshasa mu murwa mukuru wa Republika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bagiye kugirana ibiganiro n’ikipe ya Daring Club Motema Pembe yo muri Congo, kuri uyu wa kabiri baza kurangizanya n’iyi kipe maze Davis Kasirye asinyira iyi kipe imyaka ibiri.

Davis Kasirye wari rutahizamu wa Rayon Sports, yerekeje muri Motema Pembe
Davis Kasirye wari rutahizamu wa Rayon Sports, yerekeje muri Motema Pembe

Mu ijoro ryo kuri uyu kabiri ubwo abayobozi b’iyi kipe bari bageze i Kigali, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Gakwaya Olivier mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports binjije amafaranga agera kuri Milioni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo mu masezerano basinyanye, hagize indi kipe imugura Rayon Sports hari undi mubare w’amafaranga yahabwa.

Mu gihe bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports ariya mafaranga ari yo yinjije ariya mafaranga, bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda birimo ikitwa Kawowo, cyatangaje ko uyu mukinnyi wari usigaranye amasezerano y’imyaka ibiri, yaguzwe ibihumbi 90 by’ama dollars ($90,000), asaga Milioni 70Frws.

Ernest Sugira ubwo yari avuye gusinya amasezerano muri AS Vita Club
Ernest Sugira ubwo yari avuye gusinya amasezerano muri AS Vita Club

Usibye kandi Davis Kasirye werekeje muri kiriya gihugu, umukinnyi Ernest Sugira nawe wakiniraga AS Kigali yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya AS Vita Club, aho yaguzwe ibihumbi 130 by’ama dollars, angana hafi na Milioni 101Frws, akazayerekezamo hagati y’i taliki ya 5 n’iya 8 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana izakomeze ifashe abanyarwanda.
wenda twazabona abapro benshi.Kigali to day ni #1

Dushimimana Elie Joh yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

nibyiza KBS ,izo cash zari zikenewe

mucyo yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Amakipe azanonosora neza iby’ igura n’ igurisha neza azakemura ibibazo by’ amikoro

Deo yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Hari igihe bariya ba type bayashyira kumufuka da, ariko birshyira bikamenyekana, abakongoman turabazi.

kigali yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka