Perezida Kagame yibukije abarangije kaminuza kuba umusingi w’iterambere

Perezida Kagame yibukije abanyeshuri 8,500 bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda ko, aribo u Rwanda rufiteho icyizere cy’iterambere rirambye ry’ejo hazaza.

 Perezida Kagame yibukije abarangije muri kaminuza y'u Rwanda ko ari bo cyizere cy'iterambere igihugu gishaka.
Perezida Kagame yibukije abarangije muri kaminuza y’u Rwanda ko ari bo cyizere cy’iterambere igihugu gishaka.

Hari mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya gatatu kuva kaminuza za Leta mu Rwanda zahurizwa hamwe, wabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016.

Yagize ati” Mwe musoje amashuri ni mwe dutezeho kubaka igihugu no kukigeza ku majyambere twese twifuza”.

Perezida Kagame kandi yabibukije ko igihugu mu mikoro gifite cyabafashije mu buryo bushoboka bwose kugira ngo bige neza, abasaba guhera ku bumenyi bahawe bakihangira imirimo, kuko imirimo iri ku isoko ari mike, ku buryo ibona abarushije abandi mu ipiganwa.

Abahawe impamyabushobozi babarirwa mu bihumbi 8 na 500.
Abahawe impamyabushobozi babarirwa mu bihumbi 8 na 500.

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yasabye yabasabye kugira imyumvire mizima kandi yubaka, abasaba gukunda igihugu kuko ari inshingano z’Umunyarwanda mwiza.

Ati ”Mugomba kugira imyumvire myiza kandi yubaka, mugakunda igihugu kuko gukunda igihugu ari ukwikunda. Nimubikora neza muzaba mwujuje inshingano zanyu”.

Muri uyu muhango, abahawe imyamyabushobozi barahiriye gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bwose bahawe mu nyungu z’abaturarwanda n’ikiremwamuntu muri rusange ndetse baniyemeza guharanira kuzamura imibereho myiza rusange no kurengera ibidukikije n’imitungo y’ igihugu.

Byari ibyishimo bikomeye ku barangije amasomo yabo.
Byari ibyishimo bikomeye ku barangije amasomo yabo.

Mu 8,500 basoje amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda, harimo babiri bahawe impamyabumenyi y’ikirenga ihanitse “PhD”, abarangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” bagera kuri 326, 687 barangije amasomo yisumbuye ku y’icyiciro cya kabiri ( Post graduate) naho abandi ni abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka