Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’inama ya AU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye abatumye imitegurire y’inama y’Ubumwe bw’Afurika yateraniye i Kigali igenda neza, avuga ko n’abashyitsi batunguwe uko bakiriwe.

Perezida Kagame yakiriye abagize uruhare mu migendekere myiza y'Inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU).
Perezida Kagame yakiriye abagize uruhare mu migendekere myiza y’Inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, nibwo Perezida Kagame yataramanye n’ibyiciro bitandukanye by’abahaye serivisi abitabiriye Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU), yarimo abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 35.

Yagize ati” Turashima uko inama yagenze, uko twabyifuzaga akaba ari ko byagenze ndetse n’abaje mu nama bakaba batari bazi ko ari ko byagenda, kuko batamenyereye ko ari ko bigenda.”

Bamwe mu bagize uruhare mu myiteguro bitabiriye ibyo birori.
Bamwe mu bagize uruhare mu myiteguro bitabiriye ibyo birori.

Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa Hotel Radisson Blu yakiririwemo inama n’abakozi bose bayikoramo, Urubyiruko rw’u Rwanda, abashinzwe umutekano n’abandi bose bakoze ibishoboka kugira ngo Inama ya AU itegurwe neza.

Perezida Kagame asaba Abanyarwanda gukomeza uwo muco wo kwakira abashyitsi neza.

Abakuru b’ibihugu batandukanye bagiye bandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, aho bavuga ko bakiranywe urugwiro mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo ari kuvuga ijambo.
Minisitiri Mushikiwabo ari kuvuga ijambo.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, yagize ati ”Iyi nama ni iya mbere mu nama z’Umuryango wa AU zose zabaye, tugomba gukomereza muri uyu morongo, tugaharanira kugera ku byiza byinshi.”

Abandi bari mu bashimiye Perezida Kagame, Leta ayobora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ni Perezida wa Senegal, Macky Sall ndetse na Idriss Deby Itno uyobora Chad.

Basusurukijwe na King James na Charly na Nina.
Basusurukijwe na King James na Charly na Nina.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uko Mbibona Mbona U Rwanda Tumaze Gutera I Mbere.Erega Ibyiza Birivugira Reka Dukomeze Kwakira Neza Abatugana Twima Amatwi Abadusebya Kuko Burigihe Iyo Umuntu Ashaka Gutera Imbere Ahura N’ibigerageza Gusa Narangiza Mbabwira Ngo Mu Manuke Mujye Bayobozi Bo hasi Kuko Barikurya Amafaranga Yagenewe Abatishoboye.

murenzi innocent yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka