Nyuma yo gufashwa, na bo bagiye gufasha bagenzi babo

Abanyamuryango b’amakoperative 10 y’urubyiruko yo mu Bugesera yafashijwe kwiteza imbere bavuga ko bagiye bagenzi babo gutera ku ntambwe nk’iyabo.

Imwe mu mashini baguze.
Imwe mu mashini baguze.

Koperative Hangumurimo Munyarwanda igizwe n’abanyamuryango 15 biganjemo urubyiruko, rukomoka mu miryango ikennye. Ni Urubyiruko rwafashijwe kwiga n’umuryango Plan Rwanda.

ku nkunga yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, urwo rubyiruko rwahawe imashini eshatu zibaza zifite agaciro ka miliyoni 30Frw, nyuma y’umwaka narwo rwiguriye indi ubu bafite ennye.

Twagizababyeyi Jean d’Amour ni umwe mu banyamuryango ba koperative Hangumurimo Munyarwanda avuga ko imashini bahawe bazibyaje umusaruro.

Agira ati “Dukoresha intoki twabonaga ikiraka maze nk’urugi tukarukorera iminsi itatu ariko ubu urugi umuntu ararukora mu minota mirongo 30 gusa kubera ibi bikoresho.”

Imwe mu mashini baguriwe n'abaterankunga.
Imwe mu mashini baguriwe n’abaterankunga.

Uyu mugabo avuga ko batarabona ibikoresho yakoreraga 1500Frw ku munsi ariko ubu arimo gukorera amafaranga ibihumbi bitanu.

Shyirahayo Jean Damascene nawe ni umwe mubagize avuga ko kuri ubu amaze kugera kuri byinshi abikesha koperative Hangumurimo.

Ati “Ubu nubatse inzu ifite amabati arenga 40 nshaka umugore ndetse mfite isambu nini nsaruramo imyaka isaga toni 20 z’ibishyimbo, uretse ibyo kandi maze no kwigurira moto ndetse nkaba mfite n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga byose nkesha aka kazi.”

Aba kimwe n’abandi bo mu yandi makoperative nk’akora ubuhinzi, ubucuruzi,ubworozi n’uburobyi yafashijwe na Plan International Rwanda, yemeza ko ubu ageze ku rwego rwo gufasha n’abandi baturage kwiyubakamo ubushobozi.

Mukabazimya Peace uhagarariye umuryango PLAN International Rwanda mu karere ka Bugesera, avuga ko iyo hataza kubaho umurava n’ubushake bw’abanyamuryango ibi bitari kugerwaho.

Ati “Ndabizeza ko n’ubwo umushinga ushojwe, ariko tuzakomeza kubakurikirana kugirango babashe kugera kuntego bihaye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burizeza uyu muryango ko, ibyo aya makoperative yagezeho buzayifasha kubibungabunga, bityo kandi bikagera ku baturage bose muri rusange, aho bugaragaza ko ari umwenda bufitiye uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihe kirageze ngo abantu bamenye ko urubyiruko rufite ibikorwa kdi rufite n’ubushake bwo finira. Abaterankunga mukomereze aho !
Thanks for umunyamakuru Egide@

MUTWARE Antoine yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka