Nyaruguru: Abafatanyabikorwa biyemeje gukumira imishinga ya baringa

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, ryavuze ko ryiyemeje gukumira umufatanyabikorwa wategura imishinga itazagerwaho bita “baringa”.

Ihuriro ry'abafatanyabikorwa rirasaba ko abaturage bajya bagira uruhare mu bibakorerwa.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa rirasaba ko abaturage bajya bagira uruhare mu bibakorerwa.

Abafatanyabikorwa bavuga ko uyu mwanzuro bawufashe nyuma yo kubona ko hari bamwe muri bo bategura imishinga batabanje kujya inama n’abaturage, rimwe na rimwe bakabatura ibintu hejuru, ntibishobore gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa komisiyo y’imiyoborere myiza muri iri huriro, Gatabazi Olivier, avuga ko igihe umufatanyabikorwa ateguye umushinga atagiye inama n’abaturage, ngo umushinga we uhinduka baringa kuko abaturage batawibonamo ndetse ntibanagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Yagize ati “Ni umwanzuro twafashe tumaze kubona ko hari ibintu byitura abaturage hejuru, bakazanirwa ibintu batagizemo uruhare, ndetse bakanabyitirira amazina y’ababizanye.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe rero, uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruba rwapfuye ndetse bikaba binanyuranye n’amahame y’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi.”

Bamwe mu baturage na bo bavuga ko akenshi imishinga ibagenera imfashanyo itabanje kubagisha inama, rimwe na rimwe ikabagenera ibikorwa batari bakeneye.

Mukankusi Melanie wo mu Murenge wa Nyabimata yahawe inka n’umushinga muri gahunda ya ‘Girinka’, gusa we avuga ko atari yo yari akeneye ahubwo ngo yifuzaga guhabwa itungo rigufi kuko ari ryo yashobora kwitaho kandi rikamuha umusaruro mu gihe gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Antoine Bisizi, avuga ko akarere kiyemeje kujya gakurikirana imishinga y’abafatanyabikorwa kugira ngo kamenye neza niba koko igera ku baturage iba yateguriwe, kandi hagakurikizwa amabwiriza yo guhera ku baturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe.

Yagize ati ”Twiyemeje gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’abafatanyabikorwa, tureba niba koko igera ku baturage kandi tukanareba niba bita cyane ku baturage bakennye kurusha abandi. Hanyuma, tukazanagenzura niba ibyiciro by’Ubudehe bari barimo barabivuyemo nyuma y’umushinga.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta mufatanyabikorwa uragaragaraho gutegura imishinga ya baringa, cyakora bukavuga ko ibi byafashweho umwanzuro mu rwego rwo kwirinda ko byabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka