Ntibishimiye serivisi bahabwa na SACCO Shyara

Abaturage bo mu Murenge Shyara mu Bugesera ntibishimiye serivisi bahabwa n’Umurenge SACCO yabo, mu gihe baje kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage bari k'umurenge SACCO.
Abaturage bari k’umurenge SACCO.

Bamwe muri bo baravuga ko bamaze iminsi itatu baza kuri SACCO batarabona serivise, bagasaba ko iyi SACCO yakongera abakozi cyangwa ikabemerera kujya kwishyuririra mu yandi ma Banki, nk’uko uwitwa Ndikumana Pierre abivuga.

Agira ati “Nageze aha saa kumi n’imwe za mu gitondo nje kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kandi maze iminsi itatu yose ariko bigenda kuko iyo amasaha yo gutaha ageze umukozi arigendera. Ubu imirimo yose twarayihagaritse kugira ngo tubashe kuza kwishyura aha.”

Mukamurigo Velentine na we avuga ko amaze iminsi igera kuri itanu azindukira aho aje gufata amafaranga yakoreye muri VUP ariko akaba atarayabona.

Ati “Nzagira umuruho nyakorera ndone ngire n’undi wo kuza kuyatwara nyabure, ubukene buranyishe kandi narakoze kubera ko bafite umukozi umwe, nibashyireho abandi kuko birakabije.”

Umucungamutungo w’iyi SACCO Muragijimana Bonaventure, avuga ko kiri guterwa no kuba bafite umukozi umwe wakira amafaranga.

Ati “Gahunda yo gushyiraho undi mukozi iri umwaka utaha, ndabasaba kwihangana, kuko nta handi aya mafaranga agomba kwishyurirwa, bitewe n’amasezerano SACCO dufitanye n’ikigo cy’ubwishingizi RSSB.”

Umugenzuzi wa Mitiweli mu kigo nderabuzima cya Gihinga, Nzaba Vincent avuga ko abo baturage bashatse bakwishyurira no mu zindi Banki z’ubucuruzi ziherereye mu Mujyi wa Ruhuha, RSSB gifitemo konti.

Ubuyobozi bwa SACCO Shyara buvuga ko muri iyi minsi barimo kwakira ababarirwa mu hagati y’150 na 200, mu gihe bari basanzwe bakira hagati ya 40 na 60 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka