Ntaterwa ipfunwe no kuba akidoda inkweto ku myaka 48

Musabyimana Jacqueline wo mu Karere ka Nyamasheke, aterwa ishema n’akazi akora ko gukora inkweto, nubwo hari abo bigitangaza, bavuga ko ashaje.

Musabyimana avuga ko abagore badakwiye kugira akazi basuzugura.
Musabyimana avuga ko abagore badakwiye kugira akazi basuzugura.

Musabyimana w’imyaka 48, afite abana bane n’umugabo, yemeza ko ubudozi bw’inkweto amaze imyaka icyenda abukora kandi bukaba bumutungiye umuryango, bukamurinda gusabiriza.

Agira ati “Abantu benshi batangarira ko nywukora kandi utuma ntasabiriza, nkatunga umuryango wanjye ndetse nkabona amafaranga yo kujya muri koperative.”

Musabyimana avuga ko gupfumura inkweto akiboshoboye.
Musabyimana avuga ko gupfumura inkweto akiboshoboye.

Musabyimana Jaqueline utuye mu Murenge wa kanjongo, akorera hafi y’ibitaro bya Kibogora, avuga ko nubwo bisaba imbaraga z’abagabo mu gupfumura inkweto zikoneye ariko avuga ko kuba bwimwinjiriza hagati ya 200Frw na 3000Frw ku munsi bimuha imbaraga ntananirwe.

Ati “Nkeneye amahugurwa ngo nkore ibisumbye ibyo nkora, nkeneye kubona ibindi bikoresho nk’imashini muri aka kazi kuko bitoroshye gutunga umuryango ngo unatekereze imishinga irambye kandi umugabo wawe ari umuhinzi usanzwe.”

Musabyimana asaba abagore kutagira akazi basuzugura cyangwa kugira ako baharira abagabo gusa, kuko hari byinshi bamwe mu bagore bibwira ko batapfa gushobora nyamara bisaba kugerageza ugashyiramo ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka