Ngororero: Abarenga 2900 bataye ishuri bakoreshwa imirimo ivunanye

Ubugenzuzi bwakozwe mu Karere ka Ngororero bugaragaza ko abana 2992 bataye ishuli batararisubiramo kugeza ubu kandi bakoreshwa imirimo ivunanye.

Abamwe mu bana bo mu karere ka Ngororero bata ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye
Abamwe mu bana bo mu karere ka Ngororero bata ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye

Muri kamena 2016, mu karere ka Ngororero habaruwe abana 7395 bataye ishuli. Mu isuzuma ryakozwe mu kwezi kwa Nzeli 2016, ryagaragaje ko abagera 2992 batararisubiramo barimo abo mu ashuri abanza n’ayisumbuye.

Iryo suzuma ryerekana mo kandi abenshi muri abo bana bakoreshwa imirimo ivunanye nk’iy’ubucuruzi, gukora mu mirima y’icyayi, mu nzuri no mu bindi bikorwa bitateganyirijwe abana bato.

Musabyimana Ildephonse uyobora ikigo cy’amashuli cya Nyabihu mu murenge wa Hindiro ufite abanyeshuli 28 bataragaruka yemeza ko abana bata ishuli igihe cy’amapfa ngo ariko ku gihe cy’umwero bakiga bose nta kibazo.

Agira ati “Ababyeyi bafite uruhare runini mu gutuma abana bata ishuli, kuko akenshi barivamo mu gihe hariho igabanuka ry’umusaruro abaturage bagasonza kandi ugasanga abana bakora imirimo yinjiza amafaranga mu rugo rw’ababyeyi”.

Barigora Evariste, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Ngororero, ufite mu nshingano ze kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, avuga ko ubukangurambaga buri gukorwa kugira ngo ababyeyi bibutswe uburenganzira bw’umwana.

Agira ati “Twarahagurutse ngo dutabare abana bakoreshwa bene iyo mirimo, kuko bahemukirwa kandi igihugu kikaba kitabyemera”.

Ku bufatanye n’umuryango Winrock International, Akarere ka Ngororero kihaye gahunda y’iminsi 4 y’ubukangurambaga mu mirenge yose uko ari 13 mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, ikanabiviramo kureka ishuli.

Depite Manirarora Annoncee, umwe mu bakoze ubugenzuzi yemeza ko mu karere ka Ngororero hakiri ikibazo cyo kutita ku bana bagata amashuli.

Hafashwe ingamba ko abazafatwa bakoresha abana bazahanishwa amande kuva ku bihumbi 50Frw kugeza ku bihumbi 100FRw, naho ababyeyi bazahanishwa amende ya y’ibihumbi 10FRw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri ni ihohoterwa ririmo gukorerwa aba bana, gukoresha umwana imirimo ivunanye kandi umukuye no mu ishuri, Ntago aribyo.abo bantu bakurikiranywe.Peresida WACU yaduhaye amashuri y’ubuntu, aho uburezi bugera kuri bose umwana akarangiza nibura secondary, naho abandi, bakabakoresha imirimo ivunanye bakiri abana. abana bagera 2900. Nicyaha vraiment ,Polisi nidkurikiranire.

immaculee yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka