Ndashaka kwereka aho navuye ko banyibeshyeho- Rwigema Yves

Nyuma yo kwerekeza Rayon Sports avuye muri APR Fc, Rwigema Yves aratangaza ko yiteguye ko bari baramwibeshyeho batamuha umwanya wo gukina

Ubwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yakoraga imyitozo ku kibuga cyo ku Mumena, umukinnyi Yves Rwigema uheruka kugurwa avuye muri APR Fc, ni umwe mu bakinnyi bayitabiriye ndetse anaganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo.

Rwigema Yves wambaye no14, mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Rwigema Yves wambaye no14, mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Yatangaje ko ikipe agiyemo ari ikipe nziza, ndetse n’aho avuye hari heza ariko atari yishimye, akavuga ko yiteguye kwerekana itandukaniro mu kibuga, ku buryo azerekana ko bamwibeshyeho

Yagize ati "Nasanze ari ikipe nziza, hari umwuka mwiza, gusa aho navuye naho hari umwuka mwiza, yose ni amakipe meza, ibyatumye mva muri APR ni birebire sinabona uko mbisobanura gusa muri sinari nishimye, nashakaga kubona umwanya wo gukina n’ibindi byinshi"

"Niteguye gukina nkereka aho mvuye ko nari nshoboye, wenda ko banyibeshyeho, umutoza yaranyegereye ambwira ko bafite ikibazo ku mwanya wanjye ngomba gushyiramo ingufu nkabafasha, nta masezerano nari mfite kuko ntaho nasinye, abafana ba Rayon Sports nababwira ko mpari kandi niteguye kubashimisha" Yves Rwigema aganira n’itangazamakuru.

Rwigema Yves yanahise ahindura inyogosho

Usibye kandi Yves Rwigema wavuye muri APR Fc, kugeza ubu iyi kipe iracyategereje Rwatubyaye Abdul nawe basinyishije avuye muri APR Fc, n’ubwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko kugeza ubu nta makuru ye bufite.

Ni gutya imyitozo ya Rayon Sports yari imeze....

Imyitozo yaberaga kuri Stade Mumena
Imyitozo yaberaga kuri Stade Mumena
Abakinnyi ba Rayon Sports basoza imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports basoza imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Romami Marcel, umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports
Romami Marcel, umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayishimiye Eric Bakame
Nahimana Shassir
Nahimana Shassir
Manzi Thierry
Manzi Thierry
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Yves RWIGEMA icyemezo cyawe ndagishyigikiye, kuberako muri GITINYIRO byari bigoye kuhakina bugiye ahongaho babe bakumenyereza, tuzakugarura nyuma y’ imyaka 2 @maicon yarerekeje hanze y’ u Rwanda.
ihangane pe! ntabwo arukukwanga ahubwo hari byinshi warutaramenya ark aho tuzakugarura wabimenye.

Noliver NY yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Muereke gasenyi ntabwo ayizi, namara ameziabiri adahembwa azifuza APR BITAGISHOBOTSE.

FN yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

umusore agize ishaka ntakimubuza gushika aho yifuza.Courage yves et bonne chance!!!

Gilbert Baritesa yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Yewe weeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Yves RWIGEMA, urasekeje, impamvu APR itagukinishaga ni urwego wari uriho, kuko hari benshi bakurushaga umusaruro mukibuga, nubona ubonye umwanya muri Rayon sport rero ntuzibeshye ko urigitangaza, kuko ntakizaba gitangaje kirimo, nonese batagukinishije bazakinisha nde, gusa wavuze neza nuko wabicuritse ahubwo iyo uvuga ngo urashaka kwereka uwakuguze ko yakwibeshyeho kandi nawe ntazatinda kubona ko yibeshye!!!!!!! nawe ubwawe uzabona icyo APR irusha rayon sport!!

Anet yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

NAGERAGEZE TUZAREBA ICYO ASHOBOYE. BISOBANUYE KO MURI GASENYI NTAWE BAZAHATANA AHUNZE COMPETION NTASHOBOYE NATUVIRE MUBANA.

MASO yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

nahobagire agenda ubwo numurengwe namara gatatu atariye azicuza bitagishoboka

umunyagitugu yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Mureke azabandagaza ndamusabira gutera imbere akaberekako
Aho yagiye aguwe neza natwe aba rayon tukazamwereka uru kundo ruhambaye

umu Rayon W’ukuri yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka