Mugisha yagarutse muri APR, Rubona ajya mu bana

Nyuma yo gutadukana na Nizar Kanfir, APR Fc yashyizeho abatoza bashya, aho Mugisha Ibrahim yagarutse nk’umutoza w’abanyezamu, Rubona asubizwa gutoza abana

Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 26 Nyakanga 2016 ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwamurikiye itangzamakuru bamwe mu batoza bazaba batoza iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, ndetse inatangaza abazaba batoza ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe.

Kalisa Adolphe, Umunyamabanga mukuru wa APR atangaza abatoza bashya
Kalisa Adolphe, Umunyamabanga mukuru wa APR atangaza abatoza bashya

Mugisha Ibrahim wahoze atoza abanyezamu b’iyi kipe, nyuma akaza kugirwa umutoza uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni we wagizwe umutoza w’abanyezamu mu gihe cy’umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Imwe mu myanya mishya iri muri APR Fc mu mwaka w’imikino utaha

Umutoza mukuru: Kanyankore Gilbert Yaounde
Umutoza wungirije: Rwasamanzi Yves
Umutoza w’abanyezamu: Mugisha Ibrahim
Umuvugizi: Kazungu Claver
Ushinzwe Website: Kabanda Tony

Kazungu Claver usanzwe ari umunyamakuru, yagizwe umuvugizi w'iyi kipe
Kazungu Claver usanzwe ari umunyamakuru, yagizwe umuvugizi w’iyi kipe

Umunyabanga mukuru wa APR Fc, yatangaje ko n’ubwo batwaye igikombe hari aho babonye imikinire itagenze neza, bakaba bahisemo kuzana abatoza bashya bahawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa

Kalisa Adolphe yagize ati: “Hari aho ikipe ititwaye neza n’ubwo twatwaye igikombe, hari aho twagombaga kongera imbaraga, by’umwihariko nko mu izamu byari ngombwa ko tuzana umutoza ufite inararibonye"

Usibye Nizar Kanfir warangije amasezerano muri iyi kipe, abandi bari basanzwe batoza ikipe nkuru barimo Rubona Emmanuel, Rudifu Wilson na Mugabo Alexis watozaga abanyezamu, bashyizwe mu ishuri ry’umupira w’amaguru wa APR Fc, naho Didier Bizimana aguma kuba umutoza ushinzwe imyitozo yo kongera ingufu abakinnyi mu ikipe nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

apr fc oye nibyiza ko yahinduye abatoza hara nabo bazatugeza

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

MU NZEGO NKURU ZA APRFC HAJYEMO MAJOR GENERAL MOBARAK MUGANGA, LIEUTENANT COLONEL RICHARD KARASIRA. MURAKOZE

mwemere yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ni byiza ko Kazungu Claver abonye akazi keza muri APR kuko kazamuhesha akaryo,ariko duhombye ubusesenguzi bwe mu mupira w’amaguru kuko impatiality(as a journalist)imuvuyemo ndetse n’icyizere yagirirwaga n’abmwumvaga mu makuru y’imikino kivuyeho.Gusa yari umunyamakuru w’umuhanga kandi utinyuka!

HABUMUREMYI Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

kazungu yishakiye akazi kubera kubakanga avuga ibyo badashoboye none bamuhaye akazi ureke ba mutangazaji bagaragaza ubufana kurenza ubunyamakuru none umusaza wakurye tanzaniya aberetse ubunyamugi .pole sana nkusi denis

kalisa adelin yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

iyi team irubatse igisigaye ni ukubaka jeux collectif kdi isatira inugarira. bravo.

mudasobwa adelite yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka