Moto yatomboye muri “Airtel Tunga” ngo izamufasha kwiga neza

Bugingo Jonas watomboye moto nshya muri Airtel avuga ko izamwinjiriza amafaranga akabona ibyo akenera ku ishururi ku buryo azarangiza adatezwe.

Bugingo (wambaye casque) avuga ko moto yatomboye izamufasha mu myigire ye.
Bugingo (wambaye casque) avuga ko moto yatomboye izamufasha mu myigire ye.

Bugingo yabivuze kuri uyu wa 26 Kanama 2016, ubwo yari amaze gushyikirizwa moto nshya ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yatsindiye mu irushanwa ryiswe Tunga, ryateguwe n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel.

Uyu munyeshuri wiga icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami rya Huye, avuga ko hari ubwo byajyaga bimugora kubona ibyo akenera mu buzima bwo ku ishuri none ngo arasubijwe.

Ati “Iyi moto ntsindiye nzahita nyishakira umumotari atware abagenzi ubundi yinjize amafaranga azajya amfasha kubona ibikoresho nkenera ku ishuri cyane ko hari igihe ababyeyi batabibonaga byose, bikazatuma niga neza nta nzitizi”.

Bugingo kandi avuga ko azajya anazigama amwe ku mafaranga iyi moto izamwinjiriza ku buryo azageraho agakora n’undi mushinga wamubyarira inyungu itubutse, akazarangiza amashuri atabarirwa mu bashomeri.

Uyu munyamahirwe, nubwo ashidikanya ku mafaranga yakoreshe ngo atsindire iyi moto, ahamya ko ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 120FRW.

Ntoyingabo Emmanuel, umumotari utwara moto y’abandi warebaga ibyishimo uyu musore watomboye yari afite, yavuze ko na we agiye kugerageza amahirwe ye.

Ati “ Nari maze igihe ntakoresha itumanaho rya Airtel ariko ngiye kongera nsubire ku murongo, njye no muri iri rushanwa nkine nshishikaye ndebe ko nanjye aya mahirwe yansekera sinongere gutwara moto y’abandi kuko ituma umuntu ahora ahangayitse kubera “versement” ya buri munsi”.

Munganyinka Liliane, umukozi wa Airtel mu ishami ry’ubucuruzi, avuga ko uyu mukino w’amahirwe wemerewe buri mufatabuguzi kandi utomboye bimugirira akamaro.

Ati “Abafatabuguzi bose ari abashya ari n’abasanzwe berewe gukina uyu mukino, urushije abandi amanota agahembwa ibihembo bitandukanye kandi byamugirira akamaro kuko biba ari ibikoresho bikenerwa mu buzima kandi iyo umuntu atsindiye igihembo nta kindi ikigo kimutegeka”.

Iri rushanwa ngo rizamara amezi ane hatangwa moto buri cyumweru, rikazasozwa hatangwa igihembo gikuriye ibindi cy’imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Let try too

Moise yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka