Miss Kwizera agiye kumurika igitabo yandikiye abana bato

Miss Kwizera Peace, igisonga cya mbere cya Nyampinga 2016, agiye kumurika igitabo yanditse gikangurira abana gusoma no gukunda umurimo bakiri bato.

Urupapuro rugaragaza igitabo Miss Peace yanditse.
Urupapuro rugaragaza igitabo Miss Peace yanditse.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016, yatangarije Kigali Today ko icyo gitabo cyanditse mu Cyongereza, kigizwe n’impapuro 32, yacyanditse afatanyije n’abandi bantu banyuranye. Avuga ko ubutumwa bukubiyemo ari ubufasha abana gufata uwo muco wo kwandika no gusoma ibitabo.

Yagize ati “Ni igitabo gikubiyemo abantu bageze kuri byinshi ba hano mu Rwanda atari abo hanze.

Twifashishije abo mu Rwanda kubera ko naho barahari, ntabwo dukeneye kujya hanze gushaka ba Bill Gates, cyangwa umuyobozi mwiza, cyangwa umuntu ukora imideli mwiza kuko turabafite hano.”

Miss Peace avuga ko uyu mushinga uzakomeza kuko hazaza n’ibindi bice, kuko bitewe n’uko Abanyarwanda bazamushyigikira azandika n’ibindi bitabo bikurikiyeho.

Miss Peace Kwizera ari nawe watorewe kuba Miss Photogenic.
Miss Peace Kwizera ari nawe watorewe kuba Miss Photogenic.

Ati “Nashyizemo imirimo 10 yonyine, kandi hari imirimo irenga n’ijana. Hari ibintu byinshi tugomba kugeza kubanyarwanda kandi nibwo tugitangira. Nifuza ko twazanacyandika mu kinyarwanda, hakazagera n’ubwo tugitangira ubuntu nibabidufashamo.”

Mu mishinga afite, harimo na gahunda yo kugendana n’abo bantu bakomeye bagaragara muri iki gitabo bagenda hirya no hino mu bigo by’amashuri, gushishikariza abana gukura bakunda banashyira imbaraga mubyo bifuza kugeraho.

Igikorwa cyo kumurika iki gitabo yise “Oh Rwandan Child” kizaba tariki 30 Nzeri 2016 mu Isomero Rikuru rya Kigali (Kigali Public Library).

Avga ko bamwe mu bo yanditse muri iki gitabo nabo bazaba bahari, kugira ngo baganirize abana n’ibibazo abana bifuza kubabaza babibaze, babasinyire ibitabo baguze n’ibindi.

Kwinjira muri iki gikorwa ni 10.000Frw ukanahabwa igitabo, na 5.000Frw ariko ntuhabwe igitabo, ukaba wakigurira ku ruhande ku 7.000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka